AmakuruUbuzima

Rubavu: Umugabo yasanzwe mu mugozi amanitse yapfuye

Tuyishime Jean Baptiste w’imyaka 29, wo mu Kagari ka Mahoko, Umurenge wa Kanama w’Akarere ka Rubavu, yasanzwe mu mugozi amanitse yapfuye.

Abaganiriye na TV1 dukesha iyi nkuru bavuga ko basanze yapfuye ariko batazi icyo yazize.

Uyu yagize ati: “Amakuru yo kwiyahura kwe ni uko twahageze nimugoroba dusanga umurambo urimo, ntabwo twamenye icyatumye yiyahura”.

Undi na we yagize ati: “Uriya mugabo yakoraga indege hariya, ni ho yari acumbitse ariko amakuru dufite ni uko ngo yari amaze iminsi atandukanye n’umugore. Twasanze amanitse mu ishuka yapfuye, ariko icyatumye yiyahura nta cyo tuzi”.

Uyu Tuyishime yari acumbitse hafi y’Ibiro by’Umurenge wa Kanama, ndetse ngo abaturanyi be bari bamaze iminsi ine baramubuze maze batungurwa no kumusamga mu nzu yarapfuye.

Umwe muri bo yagize ati: “Mukecuru twamubwiye tuti: ‘Genda ubwire Mudugudu na Mutekano twanzuze tuvuge ko umuntu twamubuze’. Mukecuru ati: ‘Cyangwa wasanga ari mu nzu yariyahuye? Zana urufunguzo dufungure turebe’. Ndagenda ndaruzana, dufunguye ducana itara dusanga amanitse mu nguni anagana yapfuye”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanama, Nzabahimana Evariste, yahamije aya makuru ndetse avuga ko isuzuma ry’ibanze rigaragaza ko yiyahuye.

Ati: “Ni umuntu wiyahuye. Ariko ashobora luba yariyahuye ku wa Gatanu, abantu batinda kubimenya, twabimenye ejo nimugoroba. Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko ari ukwiyahura, ibindi twabihariye inzego zibishinzwe”.

Uyu mugabo Tuyishime yakomokaga mu Murenge wa Muhoza w’Akarere ka Musanze, akaba yari amaze igihe gito atandukanye n’umugore we n’abana babiri.

Kanda hano hasi wumve iyi nkuru.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *