Uburusiya bwagabye igitero cya drone kuri gariyamoshi itwaye abantu muri Ukraine
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko abantu bane bapfiriye mu gitero cy’indege zitagira umupolite (drone) cyagabwe kuri gariyamoshi yari itwaye abagenzi barenga 200 mu Mujyi wa Kharkiv, mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Ukraine, ku wa kabiri nk’uko BBC yabitangaje.
Ibiro by’umushinjacyaha byavuze ko byamaze kubona imirambo itanu, mu gihe Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko abatabazi basanze imirambo ine ndetse n’ibice by’imirambo by’abantu baguye muri icyo gitero kuri gariyamoshi itwara abagenzi.
Iyo minisiteri yongeyeho ko umubare nyakuri w’abahitanywe n’icyo gitero uzatangazwa nyuma y’uko iperereza rirangiye.
Nk’uko inzego z’umutekano za Ukraine zibivuga, icyo gitero cyagabwe n’ingabo z’Uburusiya zikoresheje indege eshatu za drone zo mu bwoko bwa Gere-2.
Iyo gariyamoshi, izwi ku murongo wa “Chop–Lviv–Kharkiv–Barvinkove”, yari iherereye hafi y’umudugudu wa Yazykove, mu gace ka Barvinkove.
Hagati aho, ikindi gitero cya drone z’Uburusiya cyagabwe hafi aho, bituma gariyamoshi igongana n’indi, maze zihita zifatwa n’inkongi y’umuriro.
Kugeza ubu, Uburusiya ntiburagira icyo butangaza kuri ibi birego.
Mu mezi ashize, Moscou yakajije ibitero bya drone na misile bigamije ibikorwa remezo by’ingufu n’ubwikorezi bya Ukraine, mu gihe iki gihugu kiri guhura n’itumba rikabije kurusha ayabanje mu myaka yashize.

