AmakuruPolitiki

Rubavu: Ubuyobozi burashinja abaturage gucana ibikoni bubakiwe na leta

Abaturage bo mu Mudugudu wa Bwura, Akagari ka Bwura, Umurenge wa Cyanzarwe w’Akarere ka Rubavu bacanye ibiti by’ibikoni bubakiwe na leta nyuma yo kutuzwa mu nzu zituzuye.

Bamwe mu bazitujwemo baganiriye na TV1 dukesha iyi nkuru bavuze ko izo nzu zasondetswe mu kubakwa ndetse bazituzwamo tituzuye.

Umwe muri bo yagize ati: “Bazubaka uko babonye, nta kuzikazira, ni ukudusondeka gusa. Ubwo rero tukabireba gutyo…”

Undi na we ati: “Izi nzu zubatswe n’abakoze imirimo nsimburagifungo. Bakajya bashyiraho agasima gake n’umucanga mwinshi, zigahomoka kuko sima bayiririye”.

“Izi nzu urabona nk’iriya nta muryango uriho, izindi zarahomotse. Uwabasanira izi nzu akabaha n’ibyo kurya natwe twaba twunganiwe”.

Imiryango irindwi ni yo yatujwe muri uyu mudugudu wa Bwura, Akagari ka Bwura ndetse ngo batuzwamo ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyanzarwe bubabwira ko nta minsi izashira batubakiwe ibikoni ariko ngo bamaze imyaka irenga itanu nta bikoni bagira.

Ati: “Dutekera mu nzu kuko nta bikoni tugira kuko ntibigeze banabyubaka”.

Undi ati: “Izi nzu ntabwo zuzuye n’imbere nta nzugi zibamo. Nta bikoni tugira, ducana mu nzu nyuma y’imyaka ingahe zikaba ziraboze”.

Rukundo Pacifique uyobora Umurenge wa Cyanzarwe by’agateganyo, avuga ko aba baturage bari barubakiwe ibikoni hifashishijwe ibiti, nyuma bakabisenya, ibiti bakabicana.

Ati: “Ibikoni barabyubakiwe, ariko kuko byari ibiti, barabicanye. Ariko kuko bamaze gutera imbere mu myumvire ntekereza ko ibondi bazubakirwa nta cyo bizaba”.

Nubwo ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyanzarwe butavuga rumwe n’aba baturage bwashkmangiye ko bagiye kongera kubakira aba baturage ibikoni mu minsi ya vuba.

Abaturage batujwe muri uyu muduguru bavuga ko nta bikoni bigeze (Ifoto yakuwe mu mashusho y’inkuru ya TV1)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *