Bimwe utari uzi kuri Uwera Jean Maurice wagizwe Umuvugizi wa Guverinoma wungirije
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho umunyamakuru Jean Maurice Uwera nk’umuvugizi wa Giverinoma wungirije, umwanya wari umaze amezi agera ku munani udafite uwukoramo.
Icyo cyemezo cyafatiwe mu nama y’abaminisitiri yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tatiki ya 28 Mutarama 2026, iyobowe na Perezida Kagame, yanashyize mu nshingano abayobozi batandukanye barimo n’abari mu nzego z’uburezi na komisiyo y’amatora.
Uwera, ufite imyaka 44 akaba ari se w’abana batatu, azakorana na Yolande Makolo, Umuvugizi Mukuru wa Giverinoma. Yasimbuye Alain Mukuralinda, wari umunyamategeko, wapfuye mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata 2025 azize guhagarara k’umutima, nk’uko byatangajwe n’ibiro by’ubuvugizi bwa Guverinoma icyo gihe.
Biteganyijwe ko Uwera azajya agaragara cyane mu bitangazamakuru bikoresha ururimi rw’Ikinyarwanda, cyane ko n’uwo yasimbuye yari asanzwe abikora. Nyuma yo gushyirwaho, Uwera yashimiye Perezida Kagame abinyujije ku rubuga nkoranyambaga X, avuga ko yishimiye icyizere yamugiriye, aniyemeza gutanga umusanzu mu bikorwa bigamije iterambere ry’Abanyarwanda no gushyira umuturage ku isonga.
Uyu muvugizi wungirije mushya yize itangazamakuru n’inozamubano muri Kaminuza Gatolika ya Kabgayi. Yatangiye umwuga we akorera Radiyo na Televiziyo by’u Rwanda, aza kuhava ajya kuri Radiyo SK FM ikorera i Kigali, aho yari mu buyobozi bukuru bwa yo, iyi radiyo ikaba imaze hafi umwaka umwe itangiye ibikorwa bya yo.
Jean Maurice Uwera kandi ni mukuru wa Jay Polly, umuhanzi wamenyekanye cyane mu njyana ya hip hop mu Rwanda, wapfuye mu buryo butunguranye mu 2021 nk’uko tubikesha umunyamakuru wa BBC.
Radiyo SK FM yatangaje ko Uwera ari inzobere mu kwamamaza, ufite uburambe bw’imyaka 14 mu itangazamakuru, kandi ko asobanukiwe neza politiki n’imibanire mpuzamahanga.
Yolande Makolo yifurije Uwera ishya n’ihirwe mu nshingano nshya, amwifuriza ikaze mu biro by’ubuvugizi bwa Guverinoma, agaragaza ko bishimiye gukorana. Uwera na we yamusubije amushimira, avuga ko yiteguye gufatanya na we mu nshingano bahawe.

