Umucungagereza yafunzwe azira gukora imibonano mpuzabitsina n’imfungwa
Uwahoze ari umucungagereza mu Bwongereza yakatiwe igifungo nyuma yo guhamywa icyaha cyo gukorana imibonano mpuzabitsina n’imfungwa ebyiri, ndetse no kugerageza kwinjiza muri gereza envelope zinitswe mu biyobyabwenge.
Urukiko rwumvise ko Isabelle Dale, wari ufite imyaka 23, yahamirije imfungwa ebyiri Shahid Sharif na Connor Money ko abiyumvamo cyane, akavuga ko abafitiye urukundo rukomeye, ubwo yakoraga muri gereza ya Coldingley, iri mu Ntara ya Surrey hafi ya Londres.
Mu rubanza rwe, byagaragaye ko Dale yakoranye imibonano mpuzabitsina na Sharif, wari warakatiwe igifungo kubera icyaha cy’ubujura. Bombi baje no kumvikana ku mushinga wo kuzabana, banagirana umugambi wo kwinjiza mu kigo cy’igororero ikiyobyabwenge kizwi nka “spice”, gifatwa nk’ikibumbano gishingiye ku rumogi, bafatanyije n’abandi bari bafitanye isano na Sharif.
Mu butumwa bwagaragajwe mu rukiko, Sharif yavugaga ko yagombaga kujya yunguka amapawundi 3,000 ku cyumweru avuye mu gucuruza icyo kiyobyabwenge muri gereza, nubwo umucamanza yavuze ko ayo magambo ashobora kuba yarimo gukabya.
BBC dukesha iyi nkuru yavuze ko Isabelle Dale yakatiwe gufungwa imyaka itatu n’amezi atandatu, ahamijwe ibyaha bibiri birimo gukoresha nabi inshingano ze nk’umukozi wa Leta, no kugambanira umutekano wa gereza binyuze mu kugerageza kwinjiza ibitemewe. Sharif we, wari usanzwe afunze, yakatiwe andi mezi 27 y’igifungo yiyongera ku gihano yari afite.
Urubanza rugaragaza ko ikibazo cy’imibanire itemewe hagati y’abacungagereza n’imfungwa kitari gishya, kuko kimaze igihe kivugwa muri gereza zitandukanye ku isi.
Mu gukatira aba baregwa, umucamanza Christopher Hehir wo mu rukiko rwa Southwark Crown Court yavuze ko Isabelle Dale yari “umubeshyi kandi ukoresha abantu mu nyungu ze bwite”, akongeraho ko yinjiye mu mwuga w’ubucungagereza afite umugambi wo gukorana ibyaha n’imfungwa.
Yagize ati: “Yabikoze ku bushake bwe. Yakundaga kwitabwaho no kugaragara”.
Isabelle yatangiye akazi muri gereza ya Coldingley muri Nzeri 2021, ari na ko kazi ka mbere yari agize. Urukiko ruvuga ko mu ntangiriro za 2022 yari atangiye kuvugana na Sharif, naho muri Gicurasi uwo mwaka bombi bamaze kumvikana ku mushinga wo kubana.
Me Syam Soni, wamwunganiye, yavuze ko ibyaha bya Isabelle byatewe n’ibibazo bikomeye byo mu mutwe, birimo agahinda gakabije, umunabi, ibibazo by’amarangamutima n’ingaruka z’ibikomere byo mu mutwe (PTSD), avuga ko yari umunyantege nke kandi atari azi neza uko ubuzima bwo muri gereza buteye.
Urukiko rwanavuze ko Sharif yari yarakatiwe gufungwa imyaka 12 azira ubujura bukoreshejwe urugomo, kandi ko hari abandi bacungagereza bashobora kuba bari bazi ibyaberaga muri gereza.
Mu 2022, Sharif yimuriwe mu yindi gereza, Isabelle Dale akajya ajya kumusura yiyitirira umwe mu bagize umuryango we, mbere yo gushyirwa ku rutonde rw’abemerewe gusura nyuma yo gutanga amakuru y’akazi yakoraga ahandi.
Byongeye kandi, urukiko rwumvise ko Isabelle yagerageje gusaba mushiki wa Sharif kwinjiza muri gereza igikoresho cya USB kugira ngo agihe musaza we, ariko uwo mugore akabyanga.
Isabelle Dale, wari waranditse ku ijosi tattoo y’izina Sharif yifashishaga, yaje kwegura ku kazi ke mbere y’uko atabwa muri yombi, nyuma yo kujya gusura Sharif.
Urukiko rwongeye kumva ko yahaye Connor Money, inshuti ya Sharif bari bafunganye, amakuru y’ibanga ajyanye n’akazi ke, ndetse ko na we bagiranye imibonano mpuzabitsina.
Yahamijwe kandi umugambi wo koherereza abo bombi ibiyobyabwenge akoresheje amabaruwa (envelopes) yari yarateweho ibyo biyobyabwenge. Uwo mugambi waje kumenyekana nyuma y’uko uwari kubibashyira atumvikanye na Sharif ku bijyanye n’igiciro, akaza no gushyira ku mbuga nkoranyambaga amakuru yerekeye Isabelle.

