USA: Igisirikare cyiteguye gushyira mu bikorwa icyemezo icyo ari cyo cyose Trump yafata kuri Iran
Minisitiri w’ingabo wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje ko igisirikare cy’icyo gihugu cyiteguye gushyira mu bikorwa icyemezo cyose Perezida Donald Trump yafata ku bijyanye na Iran, mu rwego rwo kuyikumira kugera ku ntwaro za kirimbuzi.
Mu nama y’abaminisitiri, Perezida Trump yasabye Minisitiri w’ingabo, Pete Hegsett, gutanga ibitekerezo bye ku gitekerezo cyo kohereza ingabo z’Amerika mu kigobe cya Perse. Hegsett yasobanuye ko Iran idakwiye kwemererwa gushaka intwaro za kirimbuzi, anongeraho ko minisiteri ayoboye yiteguye gusohoza ibyo perezida yayisaba byose nk’uko tubikesha BBC.
Ni muri urwo rwego Perezida Trump yahinduye izina rya Minisiteri y’Ingabo, ayita Minisiteri y’Intambara. Abayobozi b’Amerika bavuze ko perezida akomeje gusuzuma amahitamo atandukanye, ariko ko nta cyemezo kirafatwa ku gitero gishobora kugabwa kuri Iran.
Umwuka mubi hagati y’Amerika na Iran wakomeje kwiyongera mu byumweru bishize, cyane cyane nyuma y’imyigaragambyo ikomeye y’abaturage ba Iran bamagana imiyoborere mibi y’igihugu cya bo.
Donald Trump kandi yibukije ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika itazicara idakora, Iran niramuka yongeye gutangiza gahunda ya yo yo gukora intwaro za kirimbuzi, by’umwihariko nyuma y’ibitero by’indege za Israel n’Amerika byibasiye ibigo bikomeye bikorerwamo izo ntwaro muri Iran.

