Putin yemeye guha Kyiv agahenge k’icyumweru kimwe kubera ubukonje bw’akataraboneka – Trump
Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje ko Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya yemeye guhagarika ibitero ku murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, no ku yindi mijyi, mu gihe cy’icyumweru kimwe kubera “ubukonje bukabije budasanzwe”.
Uburusiya ntiburagira icyo butangaza kuri uwo mwanzuro, ariko Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yakiriye neza amagambo ya Trump, avuga ko yizeye ko Uburusiya buzakurikiza ibyo bwiyemeje.
Trump ntiyigeze asobanura igihe ako gahenge kazatangirira, ariko byari byitezwe ko ubushyuhe ku murwa mukuru wa Ukraine bwari bugabanuke cyane kuva mu ijoro ryabanje, bukagera kuri dogere -24 Celsius mu minsi mike iri imbere.
Mu ijambo yavuze imbere y’Inama y’Abaminisitiri, ryanyujijwe kuri televiziyo i Washington DC, Trump yagize ati: “Njye ubwanjye nasabye Perezida Putin kudatera ibisasu i Kyiv no mu yindi mijyi mu gihe cy’icyumweru kimwe, kandi yemeye kubikora”.
Yakomeje agira ati: “Byagenze neza cyane. Abantu benshi bavugaga bati: ‘Ntutakaze umwanya umuhamagara, ntazabyemera.’ Ariko [Putin] yarabyemeye.”
Trump yavuze kandi ko n’Abanya-Ukraine na bo batari babyizeye, ariko bishimiye uwo mwanzuro kuko ubuzima bwa bo butari bworohewe na gato.
Uburusiya bwakajije ibitero ku bikorwa remezo bya Ukraine, cyane cyane iby’ingufu, muri iki gihe cy’ubukonje, nk’uko bwagiye bubikora mu bihe by’imbeho kuva intambara yatangira muri Ukraine mu 2022.
Mu masaha y’umugoroba wo ku wa Kane, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Zelensky yanditse ko Trump yatangaje “ubutumwa bukomeye” ku bijyanye no guha Kyiv n’indi mijyi ya Ukraine agahenge muri iki gihe cy’ubukonje bukabije.
Yagize ati: “Intumwa zacu zari zabiganiriyeho muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Twizeye ko ibyo twumvikanye bizashyirwa mu bikorwa”.
Ukraine na yo yemeye gufata umwanzuro usa n’uwo Moscou izafata, igahagarika ibitero ku bigo by’Uburusiya bitunganya kandi bigatanga ibikomoka kuri peteroli.

