Kigali-Remera: Bafungiye mu kagari bazira ko abana ba bo bataye ishuri
Abagore batatu n’umugabo umwe, bafungiye mu Kagari ka Nyabisindu k’Umurenge wa Remera w’Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, bazira ko abana ba bo bavuye mu ishuri.
Aba bantu bafunzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka kagari gusa nk’uko baganiriye na Kigali24, bavuga ko na bo batishimiye ko abana ba bo batiga kubera ko nta mikoro bafite.
Avugira mu idirishya ry’akagari kuko yari afunze, uyu yagize ati: “Badufunze kuva saa tatu za mugitondo. Badusabye kwandikisha abana batiga turabikora, ku wa Gatatu badutumaho ngo tuze hano ku kagari, tuhageze dusanga Gitifu nta wuhari. Uyu munsi tugarutse ni bwo yatubwiye ngo nta mikino ihari ni ugufungwa. Ni muri ubwo buryo dufunzemo kubera ko abana bacu batiga. Kandi impamvu batiga ni uko nta bushobozi”.
Undi na we wari ufunganywe n’umwana ukiri ku ibere, yagize ati: “Namutangije amashuri y’inshuke, yiga ibihembwe bibiri ahita avamo kubera ubushobozi mbura uko mutangiza amashuri abanza. Wenda bari kutubwira ngo dukomeze dushakishe ubushobozi ariko ntibadufunge”.
Hari n’uwavuze ko abana be bigaga mu mashuri yigenga, abuze ubushobozi barahagarara kandi ko kubera ideni yari afitiye ikigo bigagaho babimye indangamanota kugira ngo abashakire umwanya mu mashuri ya leta.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka kagari, ntahakana ifungwa ry’aba baturage ahubwo avuga ko byabazwa umuvugizi w’Umujyi wa Kigali.
Yagize ati: “Ntabwo mwigeze muvugisha umuvugizi w’Umujyi wa Kigali ngo abahe amakuru? Buriya umujyi ufite umuvugizi uwuvuganira mube ari we muvugisha abahe amakuru”.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yavuze ko badafunze ko ahubwo impamvu bari mu cyumba cy’inama cy’aka kagari ari ukugira mgo baganirizwe.
Yagize ati: “Birumvikana ntabwo bafunze kuko ntawufungira abntu muri cyumba cy’inama. Ariko bijya bibaho ko abantu batumwaho bakaganirizwa iyo hari gahunda batari kumva neza cyane cyane zijyanye n’uburenganzira bwa muntu. Aba baturage bafite abana bataye ishuri, kandi murabizi ko kwiga ari uburenganzira bw’umwana. Ni inshingano z’umubyeyi, iyo bimunaniye natwe turamufasha kugira ngo abyumve”.
Akomeza avuga ko leta yakoze ibishoboka byose kugira ngo abana bose bige birimo kuba abana batishyura no gufata ifunguro ku ishuri.
Aba baturage bamwe bari bafunganye n’abana bato ndetse bakanavuga ko hari abandi basizwe mu rugo bafungiranye.


