AmakuruUbuzima

RDC: Abarenga 200 bishwe n’ihirima ry’ikirombe i Rubaya

Abayobozi b’umutwe wa M23 ugenzura ibice bimwe byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batangaje ko abantu barenga 200 bitabye Imana nyuma y’impanuka yabereye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro cya Rubaya, umujyi uzwiho kuba ufite umutungo kamere mwinshi.

Lumumba Kambere Muyisa, umuvugizi wa Guverineri w’intara ya Kivu ya Ruguru, yavuze ko igice cyo hejuru cy’icyo kirombe cyagwiriye abari bagicukuramo ku wa Gatatu, ahanini bitewe n’imvura nyinshi yari imaze iminsi igwa. Icyo gihe, umubare nyakuri w’abari bahitanywe n’iyo mpanuka ntiwari wamenyekana.

Mu bapfuye harimo abacukuzi b’amabuye y’agaciro bakora mu buryo bwa gakondo, abagore ndetse n’abana. Abantu bake barokotse, bagera hafi kuri 20, bari gukurikiranwa n’abaganga mu bitaro byo muri ako gace.

Umuyobozi wahoze ashinzwe kugenzura ibikorwa by’ubucukuzi muri ako kirombe yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko kidafite ibikorwaremezo bihagije by’umutekano, bityo bigatuma bigorana gutabara abahuye n’impanuka cyangwa kuzirinda mbere y’uko zibaho. Yongeyeho ko imiterere y’ubutaka bwaho, buba bworoshye cyane, irushaho gushyira ubuzima bw’abacukuzi mu kaga.

Umwe mu baturage wapfushije uwo mu muryango we muri iyo nkangu yavuze ko yababajwe cyane n’urupfu rwe, avuga ko ari igihombo gikomeye ku muryango n’abaturage muri rusange. Uwo muntu, utifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye BBC ko atigeze yibwira ko uwo yabuze ashobora gupfa mu buryo nk’ubwo, amuvuga nk’umuntu wari intwari kandi ufite intego zo kwita ku muryango we.

Yasobanuye ko nyuma y’impanuka, kuba umurambo utahise uboneka byamuhaye icyizere ko ashobora kuba yararokotse, ariko ko icyo cyizere cyaje gushira nyuma y’amasaha make, umurambo we umaze kuboneka.

Guverineri Erasto Bahati Musanga, washyizweho na M23 nyuma yo gufata ibice binini bya Kivu ya Ruguru, yasuye abarokotse iyo mpanuka ku wa gatanu.

Ibirombe bya Rubaya bifite uruhare runini ku isoko mpuzamahanga rya coltan, kuko bigera kuri 15% by’iyo coltan icuruzwa ku isi, ndetse hafi kimwe cya kabiri cy’iyose iboneka muri DRC. Coltan irimo tantalum, ikoreshwa cyane mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga nka telefone zigendanwa.

Itsinda rya BBC ryasuye iki kirombe muri Nyakanga 2025, ryiboneye abacukuzi bakora bakoresheje intoki, mu birombe bifunguye kandi biteje ibyago byinshi. Imiterere y’aho hantu igaragaza ko umutekano w’abahakorera utitabwaho uko bikwiye.

Kuva mu 2024, ibi birombe biri mu maboko ya M23. Umuryango w’Abibumbye wagiye ushinja iyi mitwe yitwaje intwaro kwaka imisoro abakora mu bucukuzi, amafaranga akagirira akamaro inyungu za yo bwite.

Abacukuzi b’amabuye y’agaciro i Rubaya (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *