AmakuruPolitiki

Ingabo za Nigeria zishe umuyobozi wa Boko Haram

Igisirikare cya Nigeria cyatangaje ko cyagabye igikorwa gikomeye cyo guhashya umutwe w’inyeshyamba za Boko Haram mu majyaruguru y’igihugu, aho cyishe umwe mu bayobozi bakuru b’uyu mutwe hamwe n’abandi barwanyi icumi.

Ibi byabereye muri leta ya Borno, iherereye mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nigeria. Ingabo za Nigeria zavuze ko zahize zikanahitana Abu Khalid, wari umwe mu bakuru b’igisirikare cya Boko Haram, wari warihishe mu ishyamba rya Sambisa rizwiho kuba indiri y’uyu mutwe.

Abu Khalid yari uwa kabiri mu buyobozi bukuru bwa Boko Haram, kandi yagize uruhare rukomeye mu gutegura no kuyobora ibitero byinshi byakozwe n’uyu mutwe w’iterabwoba.

Mu kindi gikorwa cyabereye muri leta ya Zamfara, igisirikare cya Nigeria cyatangaje ko cyaburijemo igitero cyari cyateguwe n’imitwe yitwaje intwaro cyagombaga kwibasira abasivili, bityo kirinda abaturage guhura n’ingaruka za cyo.

Nigeria yishe unuyobozi wa Boko Haram (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *