AmakuruPolitiki

Tshisekedi yatangaje ko biteguye ibiganiro by’Abanyekongo imbere mu gihugu bitarimo M23

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yatangaje ko yemera ko habaho ikiganiro gihuza Abanyekongo, ariko ashimangira ko bitazigera byitabirwa n’abantu bashinjwa gukora ibyaha bikomeye byibasiye abaturage.

Icyifuzo cy’ibi biganiro cyagiye gishyigikirwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi barimo Martin Fayulu na Moïse Katumbi, kimwe n’amashyirahamwe ahuza amadini. Mu minsi ishize kandi, Perezida wa Angola, João Lourenço, yari yaragize uruhare mu kugerageza kubihuza.

Mu biganiro yagiranye n’abahagarariye ibihugu bya bo ndetse n’abayobozi b’imiryango mpuzamahanga ikorera muri RDC ku wa Gatandatu w’icyumweru gisghize, Tshisekedi yavuze ko ashyigikiye ikiganiro kigamije gushakira umuti ibibazo bikomeye byugarije igihugu, by’umwihariko intambara ikomeje mu burasirazuba bwa Congo.

Bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje kuvuga ko Tshisekedi atatsinze amatora, bityo bagashidikanya ku kwemera ubutegetsi bwe. Icyakora, Perezida yavuze ko izo mpaka ku byavuye mu matora bitagomba kuba ingingo izaganirwaho muri icyo kiganiro.

Yagize ati: “Twiteguye kugirana ikiganiro hagati y’Abanyekongo, kikaba ikiganiro gifunguye, kidasiga n’umwe inyuma, kigamije gushimangira ubumwe bw’igihugu, ariko kitemerera gushidikanya ku nzego zashyizweho n’amatora rusange.”

Tshisekedi yanavuze ko niba icyo kiganiro kizabaho, kizategurwa kandi kiyoborwe n’inzego za leta. Ibi bikaba bisobanurwa n’abasesenguzi nko gushaka kugabanya uruhare rw’ihuriro ry’amadini CENCO, ryari ryarigaragaje nk’iryifuza kugira uruhare rukomeye mu gutegura ibyo biganiro nk’uko BBC ibitangaza.

Yanashimangiye ko inzego z’ubutabera zigomba gukomeza akazi kazo nta nkomyi, ibintu byerekana ko bamwe mu bantu bakatiwe n’inkiko — barimo abayobozi b’umutwe wa AFC/M23 ndetse na Joseph Kabila, wahoze ari Perezida wa RDC wakatiwe igihano cy’urupfu — bashobora kutemererwa kugira uruhare muri icyo kiganiro.

Yagize ati: “Ubutabera buzakomeza inzira ya bwo nta guhagarara, kugeza ku ndunduro, hagamijwe kubahiriza uburenganzira n’icyubahiro by’abazize ibikorwa by’ubugome.”

Bamwe mu basesenguzi ba politiki bavuga ko ikiganiro cy’Abanyekongo kitarimo uruhare rwa AFC/M23 gishobora gufasha mu gukemura ibibazo bya politiki biri i Kinshasa, ariko bakemeza ko kitazatanga igisubizo kirambye ku ntambara ikomeje mu burasirazuba bw’igihugu.

Perezida Tshisekedi avuga koo ibiganiro bihuza Abanyekongo ubwa bo bitazagaragaramo M23 hamwe na Kabila (Ifoto: Okapi)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *