Kigali–Muhima: Umukobwa yabyaye umwana amujugunya mu musarane, atabarwa akiri muzima
Mu Murenge wa Muhima, ahazwi nko mu Cyahafi 21, havuzwe inkuru yababaje benshi aho umukobwa wari waje gusura nyina yabyaye umwana, ahita amujugunya mu musarane.
Amakuru dukesha BTN TV avuga ko uyu mukobwa yari umushyitsi usanzwe muri uwo muryango, ariko akaba yari atwite atabigaragaza. Umwe mu baturage baganiriye n’iki gitangazamakuru yavuze ko iki gikorwa cyababababaje kandi kikanabatungura cyane.
Yagize ati: “Byatubabaje twese. Yari yaje gusura abantu nk’umushyitsi usanzwe, ariko yari atwite akuriwe. Ibise byamufashe ajya mu bwiherero, abyara umwana ahita amujugunya mu musarane. Bisa n’aho yari yabiteguwe”.
Iki gikorwa cyamenyekanye ubwo umwe mu batuye muri icyo gipangu yashakaga gukoresha ubwiherero, akabona butagishobotse, ari na bwo batangiye gukeka ko hari ikibazo.
Bikimenyekana, abaturage bahise batabaza imbangukiragutabara, iza gutwara uwo mukobwa imujyana kwa muganga kugira ngo yitabweho.
Ku bufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano, umwana yakuwe mu musarane akiri muzima, ibintu abaturage bavuga ko bashimira Imana cyane.

Kanda hano hasi wumve inkuru irambuye.
