Kigali-Gisozi: Umukingo wagwiriye inzu, umwana umwe ahasiga ubuzima
Mu ijoro ryo ku wa 31 Mutarama 2026, umusozi wagwiriye inzu y’uwitwa Mugisha Elisa bakunze kwita Rubangura wo mu Murenge wa Gisozi, Akagari ka Musezero mu Mudugudu wa Nyakariba maze umwana umwe ahita yitaba Imana abandi barakomereka.
Bamwe mu bahageze bakanatabara uyu muryango, baganiriye na BTN TV dukesha iyi nkuru bavuga ko umukingo wagwiriye icyumba cyarimo abana bane, maze umwe muri bo uzwi ku izina rya Danny (umwana wa 6 muri uyu muryango) ahita yitaba Imana.
Bavuga ko icyateye iyi mpanuka ari umukire warunze itaka haruguru y’aho uyu muryango wari utuye, bikaba ari yo ntandaro yo kubura umwana wa bo. Uyu yagize ati: “Twaratashye dusanga umukingo wagwiriye abaturanyi, tubona ibintu birakomeye. Turebye dusanga abana bagwiriwe n’inkuta turabafasha tubakuramo. Icyabiteye ni umukingo wari mu gikari wagwiriye inzu imvura yaguye. Hapfuye umwe, hakomereka batatu”.
Undi na we yagize ati: “Uyu mugabo ni we wabanje gutura aha. Yubaka umukingo arawukomeza, hepfo no haruguru. Byagezeho ruguru ye haza gutura undi muntu, aho gusiza bashaka umutekano w’uwo hepfo itaka barirunda batsikamira umukingo. Kubera uburemere bw’itaka n’amazi yacengeyemo byatumye umukingo ugwira inzu”.
Uretse uwo mwana kandi wahaburiye ubuzima, n’ibikoresho byo mu nzu birimo televiziyo, intebe n’ibindi byarangiritse.
Abaturage bavuga ko leta yahagurukira uyu mukire uzwi ku mazina ya Twahirwa Obed uri kurunda itaka hejuru y’inzu z’abaturage. Ndetse ngo ari no kubaka amazu y’akajagari kuko nta n’icyangombwa cyo kubaka afite.

Kanda hano hasi wumve iyi nkuru irambuye.
