AmakuruUbuzima

Ruhango: Basangiye inzoga, batatu bitaba Imana, undi arembeye mu bitaro

Abantu batatu bo mu Murenge wa Bweramana w’Akarere ka Ruhango, mu gihe abandi babiri bagaragaje ibimenyetso byo kuremba nyuma y’uko banyoye inzoga zikekwaho kutuzuza ubuziranenge. Undi wari wasangiye na bo we akomeje kwitabwaho n’abaganga mu Bitaro bya Gitwe.

BTN dukesha iyi nkuru ivuga ko abo baturage bose, barimo umugore n’umugabo, bakomoka mu midugudu itandukanye igize Akagari ka Murama, mu Murenge wa Bweramana, mu Ntara y’Amajyepfo. Abaturage ba ho bavuga ko inzoga z’inkorano zishobora kuba ari zo zaba zarateje ayo makuba, icyakora ubuyobozi bwo buvuga ko icyateye urupfu rw’abo baturage kitaramenyekana ku buryo bwemewe n’amategeko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana, Nsanzimfura Jean de Dieu, yatangaje ko imirambo y’abitabye Imana yajyanywe mu Bitaro bya Gitwe kugira ngo ikorerwe isuzuma, mu gihe undi muturage wari urembye akomeje gukurikiranwa n’abaganga.

Yagize ati: “Ni byo koko abantu batatu bamaze kwitaba Imana, ariko ntituramenya impamvu nyakuri y’urupfu rwa bo. Ntitwavuga ko bazize inzoga kuko iperereza ry’ibanze ryatangiye. Ikindi ni uko batapfiriye icyarimwe, bapfuye mu bihe bitandukanye, kandi barimo umugabo n’umugore bo mu muryango umwe”.

Yakomeje avuga ko amakuru y’iyo mpanuka yamenyekanye ahagana saa yine za mugitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 02 Gashyantare 2026, nyuma y’uko abaturage batangaje ko hari abantu bapfuye nyuma yo gusangira inzoga.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda bahise batangira iperereza, rikaba rikomeje kugira ngo hamenyekane neza icyaba cyateye urupfu rw’abo baturage.

Amakuru aturuka mu baturage avuga ko abitabye Imana ari abagore babiri n’umugabo umwe, bakaba baragaragaje ibimenyetso birimo kubabara mu nda no mu mutwe nyuma yo kunywa izo nzoga zikekwa ko zitari zujuje ubuziranenge. Biteganyijwe ko isuzuma ry’imirambo rikorwa kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 03 Gashyantare 2026, mbere y’uko ishyingurwa.

Inzoga zitemewe zamenwe mu Karere ka Gasabo mu 2020 (Ifoto yakuwe ku rubuga rw’amakuru rwa Polisi y’u Rwanda)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *