AmakuruUbuzima

Somalia: Umugore wakatiwe urwo gupfa kubera kwica umwana w’umukobwa w’imyaka 14, yarashwe urufaya

Abayobozi b’Intara ya Puntland muri Somalia bishe umugore wari wahamijwe n’urukiko icyaha cyo kwica umukobwa w’imyaka 14, mu rubanza rwabaye rumwe mu manza zidasanzwe aho umugore ahaniwe igihano cy’urupfu muri ako gace.

Hodon Mohamud yishwe arashwe urufaya kuri uyu wa Kabiri mu mujyi wa Galkacyo, nyuma y’uko urukiko rumuhamije icyaha cyo gukubita no kwica umukobwa witwa Sabirin Saylaan Abdille, wari umukozi wo mu rugo rwe. Uwo mukobwa yishwe mu mezi ashize muri Puntland, intara ifite ubwigenge bucagase kuri Somalia.

Abategetsi bavuze ko umubiri wa Sabirin wasanzweho ibikomere byinshi ku mubiri no ku mutwe, bigaragaza ko yaba yarakorewe ihohoterwa rikabije mbere y’uko yicwa. Urupfu rwe rwakomeje kuvugisha benshi muri ako gace.

Igihano cya Hodon Mohamud cyatanzwe hashingiwe ku ihame rya Qisas, rishingiye ku itegeko rya Islam, ryemerera umuryango w’uwishwe guhitamo ko uwakoze icyaha na we ahabwa igihano cy’urupfu aho guhabwa indishyi z’amafaranga.

Iyicwa ry’uyu mugore ryakurikiye itegeko riherutse gushyirwa mu bikorwa muri Puntland, risaba ko amategeko ya Islam ashyirwa mu bikorwa mu manza z’ubwicanyi. Iri tegeko ryashyizweho mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubwicanyi bwari bumaze kwiyongera mu Mujyi wa Galkacyo, ugabanyijemo kabiri, ugategekwa n’Intara ya Puntland n’Akarere ka Galmudug kazwiho ibibazo by’umutekano muke.

Abayobozi b’aka gace batangaje ko ari bwo bwa mbere mu myaka irenga icumi umugore ahanishijwe igihano cy’urupfu kikanashyirwa mu bikorwa muri Puntland kubera icyaha cyo kwica. Igihano nk’iki giheruka gutangwa mu 2013, ubwo abantu 13 bo mu mutwe wa al-Shabab, barimo umugore umwe, bishwe barashwe urufaya bazira uruhare mu kwica umwe mu bahanga mu idini ya Islam.

Icyo gihe, igihano cyatangiwe ahantu hatarebwaga n’abantu benshi, hanze y’umujyi wa Bosaso.

Iyicwa ry’umukobwa Sabirin Saylaan ryateje impagarara n’uburakari mu baturage ba Puntland. Impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu, abakuru b’imiryango n’abayobozi basabye ko ababigizemo uruhare bose babiryozwa, ndetse hanakazwa ingamba zo kurengera abana n’abakozi bo mu ngo bakunze guhura n’ihohoterwa.

Umugore wakatiwe urwo gupfa azira kwica umwana w’umukobwa w’imyaka 14, yishwe kuri uyu wa Kabiri (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *