Bugesera-Ruhuha: Batatu bapfuye ikirabira nyuma yo gusangira inzoga
Abaturage batatu bo mu isantere ya Kindama iherereye mu Murenge wa Ruhuha, mu Karere ka Bugesera, bitabye Imana nyuma yo gusangira inzoga bivugwa ko yahumanyijwe.
Abatuye muri aka gace bashenguwe n’iyi nkuru, bavuga ko ari uguhenebera k’umuco nyarwanda, kuko kera abantu bataramaga basangira bagasabana, ariko ngo ubu basigaye basangira barogana.
Abaganiriye na Kigali24 badutangarije uko babyumva. Uyu yagize ati: “Mu muco nyarwanda, iwacu twasangiraga, tugasabana. Ikigaragara ni uko uwo muntu wakoze ibyo, [atashatse kuvuga] yangaga umwe muri abo, ibyo yamuhaye ngo amwanduze undi yaza akamusomya, n’undi yaza bagasangira bikarangira bose banduye kuko iwacu twasangiraga buri wese akagura”.
Undi na we yagize ati: “…Byantunguye bambwiye ngo arapfuye kuko yari muzima. Ngo bari bari ahantu banywa inzoga z’uko yakodesheje umurima, ni ho yafatiwe, ageze mu rugo yumva ararembye cyane hamwe n’abo basangiye. Ibyabahumanyije nta handi byavuye uretse aho banywereye”.
Aba baturage bakomeza bavuga ko hagomba gukorwa iperereza ryimbitse ku rupfu rwa ba nyakwigendera kugira ngo ababikoze bahanwe by’intangarugero ndetse bakihanganisha imiryango yagize ibyago.
Ati: “Icyo dusaba ni ubuvugizi kugira ngo hakurikiranwe utubari tumeze dutyo, cyane ko bavuga ko banyoye na kanyanga kandi itemewe. Ni ugukurikirana uwo muntu akagezwa imbere y’ubutabera agatanga amakuru yimbitse”.
Bavuze ko nyir’aka kabari yahise acika agakuramo ake karenge ari na byo bashingiraho bavuga ko ari we wabaroze. Hari n’abavuga ko muri iyo nzoga hashobora kuba hashyizwemo ikinyabutabire bita supagulu bagasaba ko na cyo cyakurwa ku isoko.
Ubwo twateguraga iyi nkuru, twagerageje kuvugana na Polisi ngo igire icyo idutangariza ntibyakunda ndetse nta n’umuyobozi wo mu nzego z’ibanze wabonetse ngo aduhe amakuru, turakomeza kubikurikirana.
Ba nyakwigendera Imana ibakire.

