Muhoozi asubiye ku mbuga nkoranyambaga, asaba Amerika inkunga idasanzwe
Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko agitsimbaraye ku cyifuzo cy’uko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zajya ziha ingabo za Uganda (UPDF) inkunga ya miliyari imwe y’amadolari y’Amerika buri mwaka.
Gen. Muhoozi yabitangaje abinyujije ku rubuga rwa X, aho yanditse ati: “Ndacyasaba Amerika kuduha miliyari imwe y’amadolari buri mwaka ku bw’ingabo za UPDF. Kandi bazayitanga.” Aya magambo yahise akurura impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga no mu banyapolitiki, bitewe n’uburyo yavuzwemo n’ingaruka ashobora kugira ku mubano wa Uganda n’Amerika.
Ibi byabaye mu gihe mu minsi ishize habayeho guterana amagambo hagati ya Gen. Muhoozi n’abahagarariye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Muri ayo magambo, Muhoozi yanenze Ambasade y’Amerika muri Uganda, ayishinja kwivanga mu bibazo bya politiki y’imbere mu gihugu no kutubaha ubusugire bwa Uganda. Ibyo yavuze byafashwe n’abantu benshi nk’ibikakaye kandi bishobora guhungabanya umubano mwiza wari usanzwe hagati y’impande zombi.
Nyuma y’ayo magambo yavuzwe n’Ambasade y’Amerika ko “amatora atabaye mu mucyo no guhohotera abatavuga rumwe n’ubutegetsi nka Bobi Wine bigomba guhagarara”, ubutegetsi bwa Uganda bwahuye n’igitutu gikomeye cy’abafatanyabikorwa mpuzamahanga. Byaje kurangira Gen. Muhoozi Kainerugaba asabye Amerika imbabazi ku magambo ye, avuga ko atari agamije gutesha agaciro umubano w’ibihugu byombi, kandi ko yicuza uburyo amagambo ye yasobanuwemo.
Yashimangiye ko Uganda ikomeza guha agaciro umubano wa dipolomasi n’ubufatanye bwa gisirikare ifitanye n’Amerika, cyane cyane mu bijyanye no kurwanya iterabwoba no kubungabunga umutekano mu karere.
Nubwo yasabye imbabazi, amagambo mashya ya Gen. Muhoozi agaragaza ko agifite imvugo ikakaye ku ruhare Amerika ikwiye kugira mu gufasha ingabo za Uganda, ibintu bikomeje gukurikiranwa hafi n’abasesenguzi mu bya politiki n’umutekano, bibona ko bishobora kongera gukurura impaka mu mubano wa Kampala na Washington.

