AmakuruUbuzima

Ngoma-Sake: Urupfu rw’umusaza benshi bemeza ko yazize ibiryo bihumanyije yahawe n’umuhungu we

Umusaza witwa Nyuzahayo Samuel w’imyaka 82 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Sovu, AKagari ka Gafunzo, Umurenge wa Sake w’Akarere ka Ngoma yapfuye azize ibiryo bihumanyije nk’uko abaturage baganiriye na TV1 dukesha iyi nkuru babitangaje.

NK’uko babitangaje, urupfu rwe ntiruvugwaho rumwe, aho hari abavuga ko umuhungu we mukuru ashobora kuba yaramuroze kugira ngo yikubire imitungo yari asanzwe ashyamiranaho na barumuna be ndetse na bashiki be.

Umwe muri abo baturage yagize ati: “Yafunzwe imyaka 30, baramutegereza nk’abana be. Ku wa Gatatu tariki ya 28 Mutarama 2026 arafungurwa. Ku Cyumweru twirirwa twiganirira, ngiye kumva numva nijoro umwana aravuze ngo: ‘Papa arapfuye'”.

Undi na we yagize ati: “Uko dutekereza baramuroze, aho yaraye ku muhungu we w’imfura”.

Hari n’uwagize ati: “Ejo ni bwo yari kuzatanga iminani ku bana bose. Yamwishe kugira ngo adakemura ikibazo. Ni yo mpamvu bahise bamwiyunyuguza”.

Nkezabera Damien ukekwaho kuroga se, yabisobanuye agira ati: “Uwo musaza bavuga ni data, ndi imfura ye. Uwo muntu uri kunshinja afite ibimenyetso. Urumva nabihinduraho iki”?

Ibi byateye imvururu mu baturage kuko bashakaga kujya gutera uyu mugabo bashinja uburozi. Ndetse bakaba basabaga ko ubuyobozi bwajya kumufunga bavuga ko yemeye ko ari we waroze se ndetse bakanashimangira ko bamaze guhaga uburozi bwe.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Sovu, Seminega Straton, avuga ko amakimbirane y’iyi miryango bari basanzwe bayazi.

Ati: “Dore ko na mbere bari babitugejejeho ariko dufata umwanzuro ko ubwo umubyeyi wa bo yari hafi kuza ko ari we wari gukemura icyo kibazo. Ibyo kuba yarozwe sinahita mbyemeza twabiharira inzego zibishinzwe kuko umurambo wajyanywe Kacyiru gukorerwa isuzuma”.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe gusuzumwa kugira ngo hamenyekane neza icyamwishe mu gihe abaturage bo bakomeje kwemeza ko ari umuhungu we wamwishe.

Ibiro by’Umurenge wa Sake (Ifoto: Interineti)

Kanda hano hasi wumve iyi nkuru mu buryo burambuye.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *