AmakuruPolitiki

Yahanishijwe igifungo cya burundu ku bwo kugerageza kwica Trump mu 2024

Ryan Routh yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugerageza kwica Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, mu kwezi kwa Nzeri 2024, ku kibuga cya golf cyo muri leta ya Florida.

Routh w’imyaka 59 y’amavuko, yahamijwe n’urukiko icyaha cyo kugerageza kwica Trump wari umukandida ku mwanya wa perezida icyo gihe, mu gitero cyagabwe ku kibuga cy’akataraboneka cya Trump cyizwi nka Trump International Golf Club giherereye i West Palm Beach.

Nk’uko byasobanuwe mu rukiko, umukozi w’urwego rushinzwe umutekano muri Amerika wari mu gace k’aho byabereye yabonye umututu w’imbunda usohoka mu bihuru, ahita arasa kuri Routh. Uwo mugabo yahise atoroka, ariko aza gufatirwa hafi y’aho byabereye.

Mu nyandiko y’urubanza rwo kumuhanisha, umucamanza Aileen Cannon yavuze ko ibyaha bya Routh bidashidikanywaho bikwiye igihano cy’igifungo cya burundu. Yagize ati: “Mu mezi menshi, yafashe ingamba zose zigamije kwica umukandida ukomeye ku mwanya wa perezida, agaragaza ubushake bwo kwica uwo ari we wese wamubangamira, kandi kuva icyo gihe nta kwicuza kugaragara yigeze agaragaza ku byakozwe”.

Umunyamategeko wa Routh, Martin Ross, yatangaje ko bagiye kujuririra icyo cyemezo.

Routh yahakanye ibyaha aregwa, ahitamo no kwiregura ubwe mu rubanza rwatangiye ku wa 8 Nzeri 2024. Uyu mugabo wavukiye muri leta ya North Carolina, wari utuye muri Hawaii mbere y’uko atabwa muri yombi, yagiye agaragaza imyitwarire idasanzwe mu rukiko, irimo gutumira Trump gukina golf ndetse no kuvuga ku mateka ya Adolf Hitler n’ibya Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin.

Nyuma y’uko inteko y’abacamanza imuhamije icyaha, Routh yagerageje kwitobora mu ijosi akoresheje ikaramu, ariko abashinzwe umutekano bo muri Amerika (US Marshals) bihutira kumukura mu cyumba cy’urukiko.

Nubwo abashinzwe iperereza batangaje ko Routh atigeze abona Trump mu buryo butaziguye aho yari yihishe, bavuze ko basanze aho yari ari imbunda yo mu bwoko bwa semiautomatic ifite indorerwamo n’amasasu menshi, byemeza umugambi we.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko abacamanza banamenyeshejwe ko Routh yasize inyandiko irimo urutonde rw’ahantu Trump ashobora kugaragara, ndetse n’inyandiko yandikiye inshuti ayisobanurira icyo gikorwa nk’igerageza ryo kwica.

Mu ijambo rye rya nyuma mu rubanza, Routh yavugaga yivuga mu muntu wa gatatu, agahinduranya ingingo zitandukanye zidafitanye isano, zirimo amateka y’Amerika, intambara iri hagati y’Uburusiya na Ukraine, ndetse n’umugambi we wo kugura ubwato. Ibi byatumye umucamanza amuhagarika kenshi anasaba abacamanza gusohoka.

Umushinjacyaha mukuru muri uru rubanza, John Shipley, yavuze ko hatanzwe ibimenyetso byinshi bikomeye bigaragaza uko yari yegereje cyane gushyira mu bikorwa umugambi we.

Ibi byabereye muri Florida byari igerageza rya kabiri ryo kwica Trump mu mwaka wa 2024. Irya mbere ryabaye mu kwezi kwa Nyakanga, ubwo umugabo yarasaga mu nama yo kwiyamamaza yabereye i Butler, muri Pennsylvania.

Icyo gitero cyahitanye umuntu umwe, abandi benshi barakomereka, barimo na Trump ubwe. Uwarashe, nyuma yamenyekanye ko ari Thomas Crooks w’imyaka 20, yahise araswa n’abashinzwe umutekano ahita apfa.

Routh yahise atabwa muri yombi n’abashinzwe umutekano ubwo yageragezaga kurasa Trump mu 2024 (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *