Kimisagara: Impanuka ya moto ya Spiro yakomerekeje benshi
Impanuka ya moto yo mu bwoko bwa Spiro yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira ku wa Kane tariki ya 5 Gashyantare 2026 ikabera Kimisagara ahazwi nka Nasiyonari yakubise inzu maze ikomeretsa benshi.
Ababonye iyi mpanuka baganiriye na Kigali24, bavuga ko kuba umuhanda wa Nasiyonari ari muto kandi urimo amakorosi menshi biri mu bituma hakunda kubera impanuka bagasaba ko umuhanda wakongerwa kuko ari byo bishobora kugira icyo bikemura.
Uyu yagize ati: “Hano moto zitwarwa n’abasore. Bamanuka bahorera, ni bo bari kumara abantu. Icyiza ni uko bakongera umuhanda kuko bashyizeho n’ibyuma bajya babigonga bikabamara. Impanuka yabaye ni ugukomereka gusa, andi makuru turaza kuyamenya nyuma”.
Undi na we yagize ati: “Impanuka yabaye nka saa tanu z’ijoro ariko nari natashye. Bampamagaye bambwira ko habaye impanuka. Abashoferi batwara ibinyabiziga muri uyu muhanda barirukanka bakirara kuko biringira feri, bazikoraho bakazibura bakaba bateje impanuka batyo”.
Nyir’iyi nzu yangijwe, Mujawimana Louise, avuga ko atari ubwa mbere igonzwe n’ibinyabiziga. Avuga ko yagaragarije ikibazo ubuyobozi ariko ko nta cyakozwe ndetse akaba afite impungenge ko we n’umuryango we bashobora kuzahitanwa n’impanuka.
Ati: “Iyi mpanuka yabaye twese turi mu nzu. Nari ndi mu cyumba, abana bose bicaye muri sallon. Nagiye kumva numva ikintu kiratugwiriye, nasohotse niruka ntazi icyo ari cyo. Hanyuma nsanga ni moto igwiriye inzu. Yagwiriye abana babiri. Imbangukiragutabara yaje bamwe bajyanwa ku Bitaro bya Nyarugenge, abandi kuri CHUK. Imana yahabaye ntawahatakarije ubuzima. Icyo dusaba ni ubuvugizi kuko si ubwa mbere cyangwa ubwa kabiri ibinyabiziga bigwa ku nzu yacu”.
Ubwo twakoraga iyi nkuru, umumotari n’uwo yari atwaye bari bakiri kwitabwaho n’abaganga, mu gihe abana bo muri uyu muryango bari bamaze gutaha. Polisi na yo yari ikomeje ibikorwa by’iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka by’ukuri.


