Amafoto: Uko abakinnyi b’Amavubi baserutse bajya mu mwiherero w’imikino ya FIFA Series 2026
Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, biganjemo amasura mashya batangiye kugera mu mwiherero guhera ku Cyumweru, kuri hoteli ya FERWAFA iherereye i Remera, mu rwego rwo kwitegura neza imikino ya FIFA Series 2026 uzabera mu Rwanda.
Iyi mikino izatangira tariki ya 26 kugeza ku ya 30 Werurwe 2026, izitabirwa n’amakipe umunani aturutse mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku Isi.
Imikino izabera kuri Sitade Amahoro na Kigali Pelé Stadium, aho amakipe azaba agabanyije mu matsinda abiri, ariyo Group A na Group B.Itsinda rya mbere rizakinira kuri Stade Amahoro, ku wa 27 Werurwe aho hazaba imikino ibiri irimo uzahuza Kenya na Estonia, hakurikiraho uzahuza u Rwanda na Grenada.
Ku wa 30 Werurwe hazakinwa umukino wa nyuma w’iri tsinda, ushobora guhuza u Rwanda cyangwa Kenya bitewe n’uko imikino ibanza izaba yagenze.
Ku wa 30 Werurwe hazakinwa umukino wa nyuma w’iri tsinda, ushobora guhuza u Rwanda cyangwa Kenya bitewe n’uko imikino ibanza izaba yagenze.
Mu itsinda rya kabiri (Group B) rizakinira kuri Kigali Pelé Stadium, imikino izatangira ku wa 26 Werurwe aho Aruba izahura na Macau, hakurikireho Tanzania na Liechtenstein, imikino ya nyuma y’iri tsinda izakinwa ku wa 29 Werurwe.
Mu bakinnyi bashya bahamagawe, harimo Bigirimana Hugo ukinira La Chaux-De-Fonds yo mu Busuwisi na Kalisa Sven ukinira FC Etzella Ettelbruck yo muri Luxembourg n’abavandimwe batatu, Mickels Joy Lance, Mickels Leroy Jacques na Mickels Joy, bose bakina muri Azerbaijan, biteganyijwe ko bazafasha cyane mu busatirizi.
Iyi mikino ya FIFA Series si mu Rwanda gusa izabera, kuko izanakirwa n’ibindi bihugu birimo Australia, Azerbaijan, Indonesia, Kazakhstan, Mauritius, Puerto Rico na Uzbekistan, mu rwego rwo guteza imbere umupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga.
