KNC agiye kwiyambaza amategeko nyuma yo guterwa mpaga na Rayon Sports
Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles (KNC) yatangaje ko yatangaje ko yatangiye urugendo rw’amategeko mu rwego rwo gushaka ubutabera ku karengane avuga ko ikipe ye yakorewe ku mukino wa shampiyona y’u Rwanda wagombaga kuyihuza na Rayon Sports kuri Pele Stadium.
Ku Cyumweru tariki ya 22 Werurwe ni bwo Gasogi United yatewe mpaga y’ibitego 3-0, nyuma yo kutagaragara ku mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona yagombaga guhuriramo na Rayon Sports.
Uyu mukino ku ikubitiro wagombaga kubera kuri Kigali Pele Stadium saa 15:00, gusa birangira wimuriwe kuri Stade Amahoro ushyirwa saa 22:00.
Ubuyobozi bwa Gasogi United buvuga ko bwafashe icyemezo cyo kwanga kujya gukina uriya mukino, kuko butamenyeshejwe impinduka zawo ku gihe kigenwa n’amategeko.
Icyakora ubuyobozi bwa Rwanda Premier League itegura shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, buvuga ko bwamenyesheje Gasogi United ibya ziriya mpinduka ku gihe kigenwa n’amategeko.
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League Jules Karangwa avuga ko Gasogi United yamenyeshejwe iby’impinduka z’umukino mbere y’igihe kigenwa n’amategeko.
Ati “Yego, yaramenyeshejwe mu nzira zose ziteganywa n’amategeko ndetse no mu nzira zose dusanzwe dukoresha tuvugana n’amakipe. Kwimura umukino muri ubu buryo, twanabikoze bwa mbere ari we tubikoreye yakiriye Kiyovu Sports. Twabikoze ku wa Gatanu Saa 14:00. Ni amasaha ahubwo arengeje amategeko, ni ko nabivuga.”
“Ikipe yari kwakira umukino yarabisabye, dusuzuma impamvu twemeza impinduka z’umukino tubimenyesha ababisabye mu buryo bwifashishije ikoranabuhanga ‘Email’, ari na bwo dusanzwe dukoresha tuvugana n’amakipe.”
KNC mu butumwa yanyujije mu kiganiro Rirarashe kuri Radio/TV1 kuri uyu wa Mbere tariki 23 Werurwe 2026, yavuze ko nta muntu wigeze amenyesha Gasogi iby’impinduka z’uriya mukino.
Ati: “Hari amagambo ari gukwirakwira avuga ko ‘league’ yamenyesheje Gasogi United iby’impinduka mu buryo bwemewe. Ese league ishobora kwerekana ibaruwa yemewe n’amategeko yohererejwe Gasogi?.”
KNC yavuze ko agomba kwitabaza amategeko kugira ngo ikipe ye irenganurwe.
Ati: “Uburenganzira bwacu bushingiye ku mategeko, kandi iyo atarinzwe ashobora kwirengagizwa. Gutandukanya ububasha ni ingenzi kugira ngo dukomeze ubutabera n’uburinganire muri sosiyete yacu. Uyu munsi ni intangiriro y’urugendo rwacu mu by’amategeko rwo gukemura akarengane gakorerwa ikigo cyacu.”
KNC yasabye abakunzi ba Gasogi gutuza amategeko agakora akazi kayo akazatanga ubutabera ndetse ibyo bakoze babanje kuganira n’abanyamategeko babo.
Usibye guterwa mpaga, Gasogi United yanaciwe amande ya Frw miliyoni 2 ndetse yategujwe ko ibyayibayeho nibyongera bizarangira ikuwe muri Shampiyona.
