Kampala: Abana bane bishwe batewe ibyuma ku ishuri ry’incuke
Abana bane bahitanywe n’igitero cy’ubugome bakozweho bakoresheje ibyuma, mu ishuri riherereye i Kampala muri Uganda, nk’uko byatangajwe na Polisi ya Uganda.
Mu butumwa yashyize ku rubuga X, Polisi yavuze ko umuntu ukekwaho kubigiramo uruhare yamaze gufatwa, ariko ko impamvu y’icyo gikorwa itaramenyekana neza kuko iperereza rigikomeje.
Iri shuri ryabereyemo ubu bwicanyi ryitwa Ggaba Early Childhood Development Program, rikaba riherereye mu gace ka Makindye.
Kugeza ubu, amakuru arambuye ku byabaye n’imyirondoro y’abana bapfuye ntarashyirwa ahagaragara.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abantu benshi bafite agahinda n’akababaro, bamwe bikekwa ko ari ababyeyi b’abo bana, bagaragara barira kubera ibyababayeho.
Amakuru atangwa n’umunyamakuru Erich Mboowa avuga ko uwo mugabo ukekwaho ibyo byaha yafashwe byihuse na polisi, ikamurinda kurengerwa n’imbaga y’abaturage bari bashatse kumwihanira nk’uko BBC yabitangaje.

