AmakuruUbuzima

Bujumbura: Icyorezo cya kolera cyafashe indi ntera ikomeye

Icyorezo cya kolera cyongeye kwiyongera cyane mu mujyi wa Bujumbura, aho Minisitiri w’Ubuzima yaburiye abaturage bafite imyitwarire mibi ituma iyi ndwara idacika.

Lydwine Baradahana yatangaje ko mu ijoro riheruka abarwayi 38 baraye mu Bitaro bya Prince Louis Rwagasore Clinic, barimo 18 bagezeyo ku munsi umwe gusa, bigaragaza ko ubwandu bukomeje kwiyongera.

Yasobanuye ko imwe mu mpamvu nyamukuru ituma kolera ikomeza gukwirakwira ari imyitwarire mibi ya bamwe mu baturage, aho bajugunya imyanda n’amazi yanduye mu nzuzi zegereye aho batuye, bikanduza amazi.

Yagaragaje ko ibi bibazo bikabije cyane mu duce twa Kuwinterekwa, Nyabagere na Gisandema, aho hari inzuzi zinyuramo. Avuga ko hari abaturage bashyira imyanda iva mu byobo by’ubwiherero muri izo nzuzi, bikagera no mu bice byo hasi by’umujyi.

Yagize ati: “Kolera iterwa n’umwanda uva mu mazirantoke; abatuye mu bice byo hejuru bashobora kutayirwara, ariko abo mu bice byo hasi bakayandura.”

Yanahamagariye abaturage gufunga imiyoboro yohereza imyanda mu nzuzi no mu miyoboro y’amazi, kuko ari byo bikomeje gukwirakwiza iyi ndwara mu mujyi.

Yaburiye ko guhera ku itariki ya 6 z’uku kwezi, abazafatwa bakora iyo myitwarire bazajya bahanwa.

Yongeyeho ko ikibazo cyiyongera kubera ko hari inzu nyinshi zidafite ubwiherero bukwiye. Yatanze urugero rw’uko mu gace ka Bukirasazi, mu midugudu ibiri gusa, habaruwe ingo zirenga 100 zidafite ubwiherero, ndetse no mu Buterere hafi kimwe cya kabiri cy’ingo zikaba zitabufite.

Uyu muyobozi yavuze ko kolera imaze kuba ikibazo gikomeye ku gihugu cya Burundi, kuko mu mezi atatu ashize leta yamaze gukoresha amafaranga arenga miliyari eshatu z’amarundi mu kuyirwanya no kuvura abayirwaye.

Umujyi wa Bujumbura (BBC)
MInisitiri w’Ubuzima w’u Burundi, Dr Lydwine Baradahana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *