Trump yirukanye uwari Minisitiri w’Ubutabera
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yafashe icyemezo cyo kwirukana Pam Bondi, wari Minisitiri w’Ubutabera ndetse n’umwe mu bamushyigikiraga cyane kuva kera.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, Trump yashimiye Bondi ku kazi yakoze, avuga ko agiye kujya gukora izindi nshingano mu rwego rw’abikorera.
Mu gihe cy’umwaka umwe Bondi yari amaze kuri uwo mwanya, ibikorwa bye byibanze cyane ku gutangaza inyandiko zijyanye na Jeffrey Epstein ndetse n’iperereza kuri uwo mugabo wapfiriye muri gereza, wari ukurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina n’ubucuruzi bw’abangavu.
Amakuru aturuka mu buyobozi bwa Trump agaragaza ko atari anyuzwe n’imikorere ya Bondi, by’umwihariko ku buryo minisiteri yayoboraga yakemuye dosiye ya Epstein.
Nyuma yo gukurwa ku mirimo, Bondi yanditse ku rubuga rwa X ko umwaka yamaze muri Minisiteri y’Ubutabera ari wo wabaye uw’ingenzi cyane mu mateka ya yo, anashimira Trump ku cyizere yari yaramugiriye.
Bondi abaye umuntu wa kabiri uvuye muri guverinoma ya Trump mu gihe gito gishize, nyuma ya Kristi Noem nawe uherutse gukurwa ku mwanya wa Minisitiri w’Umutekano n’Imiyoborere y’Igihugu mu kwezi gushize.
Umwanya wa Bondi uzafatwa na Todd Blanche, wari usanzwe ari umwungirije.

