ONU igiye kwiga no gufata umwanzuro ku muhora wa Hormuz
Byatangajwe ko Akanama k’Umutekano ka Loni (ONU) gateganya gutora ku mwanzuro ujyanye n’umuhora wa Hormuz, umaze igihe uganirwaho, kuri uyu wa Gatanu saa kumi n’imwe z’umugoroba (17:00) ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.
Iki cyifuzo cy’uwo mwanzuro cyatanzwe na Bahrain, igihugu gisanzwe kiyobora ako kanama mu buryo bwo gusimburana. Uwo mwanzuro ugamije kwemerera ibihugu binyamuryango gukoresha uburyo bwose bwemewe bwo kwirwanaho, hashingiwe ku miterere y’ibibazo bihari, mu rwego rwo kurinda umutekano w’inzira y’ubwikorezi inyura mu muhora wa Hormuz mu gihe kingana nibura n’amezi atandatu.
Mu mushinga wa wo wa mbere, uyu mwanzuro wari ushingiye ku gice cya karindwi cy’amategeko agenga Loni, gitanga uburenganzira bwo gukoresha ingufu za gisirikare. Icyakora, iki gice cyaje gukurwamo nyuma y’uko Uburusiya n’Ubushinwa bitabyemeye mu biganiro byabanje.
Nubwo byakuweho, amagambo asigaye muri uwo mwanzuro aracyatera impungenge Uburusiya n’Ubushinwa, ku buryo bishobora gukoresha ububasha bifite bwo kuwutambamira, buzwi nka “veto”.
Ibi bihugu byombi byanagaragaje ko bidashyigikiye n’indi mishinga yabanje, yagarukaga ku kunenga Irani ndetse ikanavuga ku kibazo cy’umuhora wa Hormuz.

