Kigali: Basanze umuntu bamwishe bamushinze umuhoro imbere
Abaturage bo mu Mudugudu w’Ubwiza, Akagari ka Nzove k’Umurenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko batunguwe no gusanga umurambo w’umugabo munsi y’umuhanda, bagashimangira ko ibyo byabaye akamenyero kuko nta minsi ishira aho hantu batahasanze umurambo.
Abaturage baganiriye na B PLUS TV dukesha iyi nkuru iri kuri BTN TV bavuga ko abantu batazwi baza bakajugunya umurambo muri ako gace ndetse bakavuga ko impamvu ari uko muri ako gace nta matara yo ku muhanda ahari.
Uyu yagize ati: “Mugitondo turabyuka tukasanga umurambo”.
Undi na we ati: “Nawe wagiye ubyibonera ko hari umutekano muke, ikimenyetso kikaba ari uriya murambo. Uwaguha umumotari cyangwa umunyonzi ngo muvugane, yakubwira induru ziba hano. Gukererwa ukageza saa mbili utarataha ukiri muri uyu muhanda, uba uri hagati y’ubuzima n’urupfu”.
Hari n’uwagize ati: ” Basanzwe bica abantu, bakabazana, bakabanaga hano bakigendera”.
ABa baturage bakomeza bavuga ko impamvu nta mutekano urangwa muri ako gace ari uko guhera saa mbili z’umugoroba nta munyerondo wabona mu muhanda ku buryo uhuye n’ikibazo atabona umutabara.
Inzego z’umutekano zirimo Polisi n’abanyerondo bahise bagera ahari uwo murambo ndetse iperereza ritangira gukorwa kugira ngo hamenyekane inkomoko ya nyakwigendera n’icyateye urupfu rwe.

Kanda hano hasi wumve iyi nkuru mu buryo buryambuye
