Nyamirambo: Umugabo yiyahuriye mu irimbi
Mugitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, umugabo wari uzwi ku izina rya Emmanuel yasanzwe yapfuye amanitse mu giti kiri mu irimbi ry’Abasilamu ryo mu Kagari ka Cyivugiza, mu Murenge wa Nyamirambo, wo mu Mujyi wa Kigali nk’uko BTN TV yabitangaje.
Amakuru atangwa n’abaturage n’inzego zibanze aravuga ko hakekwa ko yaba yiyahuye, nubwo iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane neza icyateye uru rupfu.
Bamwe mu babonye iyi nkuru ku rubuga rwa Facebook rwa BTN TV bavuga ko kwiyahura ari ubugwari ariko na none bakavuga ko hari abahura n’ibibazo bikabarenga kubera kubura uwo babibwira bagahitamo kwiyambura ubuzima kuko baba bifata nk’aho nta cyo bamaze ku isi.

Turacyakurikirana amakuru arambuye kuri iyi nkuru…
Kanda kuri iyo link iri hasi urebe ivomo ry’iyi nkuru
