AmakuruPolitiki

Iran ivuga ko Amerika izahora yicuza ku bwo ikiraro yarashe mu gitero cyahitanye benshi

Ubutegetsi bwa Iran bwamaganye bikomeye Washington nyuma y’igitero cyasenye ikiraro cya B1 giherereye i Tehran, buvuga ko Amerika izahora yitwikiriye icyasha cyo kwibasira ibikorwa remezo by’abaturage.

Ku rundi ruhande, Perezida Donald Trump yavuze ko ibyo bakoze ari intangiriro, yongeraho ko hari n’ibindi bikorwa by’ibanze byo gusenya muri Iran bitegerejwe.

Iki kiraro cya B1 cyari giherereye i Karaj, mu burengerazuba bwa Tehran, kikaba cyari giteganyijwe gutahwa ku mugaragaro muri uyu mwaka. Igitero cy’indege cyagabwe cyacyangije bikomeye, gihitana abantu umunani, abandi 95 barakomereka nk’uko abategetsi ba Iran babitangaza.

Hagati aho, Iran na yo yakomeje kugaba ibitero ku bihugu bituranye mu ijoro ryo ku wa Kane. Igitero cyibasiye kompanyi ya leta muri Kuwait cyangije byinshi, nubwo nta bantu cyahitanywe nk’uko byemejwe n’abayobozi.

Nanone, misile ya Iran ifite ubushobozi bwo gusandaza ibisasu byinshi yacengeye mu bwirinzi bwa Israel igwa hagati mu gihugu, iteza ibyangiritse byinshi nubwo hatatangajwe niba hari abahaguye. Radio y’ingabo za Israel yatangaje kandi ko ibisigazwa by’indi misile byangije sitasiyo ya gariyamoshi i Tel Aviv.

Amerika yashenye ikiraro cya Iran mu gitero cyahitanye abantu abandi benshi bagakomereka (Ifoto: BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *