AmakuruInkuru NyamukuruPolitiki

Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yasabye abacuruzi kudahenda abaturage bitwaje izamuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Nsengiyumva Justin, yatangaje ko n’ubwo izamuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga rizagira ingaruka ku Banyarwanda, bidakwiye kuba urwitwazo ku bacuruzi rwo kuzamura ibiciro uko bishakiye ku isoko ry’imbere mu gihugu.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Mata 2026, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, aho yibukije abanyarwanda ko Leta iri gukurikirana uko ibiciro bihinduka kugira ngo hirindwe ihohoterwa rikorerwa abaguzi.

Dr Nsengiyumva yavuze ko mu rwego rwo kugabanya ubukana bw’izamuka ry’ibiciro, Leta yari imaze ukwezi itanga nkunganire kuri peteroli. 

Icyakora, yagaragaje ko iyo nkunganire idashobora gukomeza igihe kirekire kubera ko isaba ingengo y’imari nini. 

Ati: “Twagerageje gufasha abaturage binyuze mu kugabanya igiciro cya peteroli, ariko ntabwo byakomeza igihe kirekire kuko bisaba amafaranga menshi.”

Yanasabye Abanyarwanda kugira uruhare mu kugabanya ingaruka z’izamuka ry’ibiciro, bakoresha neza ibikomoka kuri peteroli bihari, bakirinda ingendo zitari ngombwa, ndetse bakanitabira cyane gutega imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, by’umwihariko izikoresha amashanyarazi.

Guverinoma ikomeje gushishikariza abafatanyabikorwa bose, cyane cyane abacuruzi, gufata ingamba zirengera umuguzi no gukomeza kubungabunga ituze ry’isoko ry’imbere mu gihugu.

Inama y’Abaminisitiri yateranye mu ijoro rya tariki 2 Mata 2026 yagejejweho ingaruka ku bukungu kubera ibibazo byo mu Burasirazuba bwo Hagati, by’umwihariko ku biciro mpuzamahanga by’ingufu n’ibindi bicuruzwa by’ibanze.

 Inama y’Abaminisitiri yashimangiye ingamba zigamije gukomeza kubungabunga ubukungu bw’lgihugu, kugabanya izamuka rikabije ry’ibiciro, abaturage bagahabwa amakuru ku gihe kandi bakanabigiramo uruhare.

Guverinoma yakomeje kuri iki kibazo nyuma y’uko kuva mu mpera z’icyumweru gishize igiciro ku bicuruzwa bitandukanye cyazamutse mu buryo bukomeye, ku buryo hari n’aho cyazamutseho hafi 50%.

Urugero nka gaz yo gucana y’ibilo bitandatu yaguraga amafaranga ari hagati ya Frw 10,500 na 11,000 yahise itumbagira igera kuri Frw 15,000; na ho icupa ry’ibilo 12 ryaguraga mu mafaranga Frw 20,000 rigera kuri 30,000.

Izamuka ry’ibiciro kandi rigaragara ku bicuruzwa by’ibanze, nk’umuceri, amavuta yo guteka, isukari n’ibindi.

Abasesenguzi batandukanye bahuriza ku kuba ririya zamuka riri guterwa n’intambara imaze ukwezi kurenga ibera mu Burasirazuba bwo Hagati, aho Iran ikomeje kurwanira n’ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Israel ndetse n’abafatanyabikorwa babyo.

Ni intambara ku ikubitiro yashegeshe ubucuruzi bw’ingufu hirya no hino ku Isi, nyuma y’icyemezo Iran yafashe cyo gufunga inzira ya Hormuz ya mbere ku Isi yanyuzwagamo Peteroli nyinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *