AmakuruImikinoSports

FERWAFA yateye utwatsi ubusabe bwa Rayon Sports

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamenyesheje Rayon Sports ko idashobora kubona ibyangombwa byemerera umutoza Haringingo Francis Christian kuyitoza muri aka kanya kuko hari ikibazo cy’amasezerano agifitanye na Kiyovu Sports.

Tariki ya 2 Mata 2026, ni bwo Rayon Sports yandikiye FERWAFA isaba ko Umutoza wayo mushya, Haringingo Francis, yahabwa ibyangombwa byo kuyitoza kuko yamaze guhabwa akazi ndetse banafitanye amasezerano.

Rayon Sports yasabaga ko uyu mutoza yahabwa ibyangombwa bityo akazatoza umukino bafitanye na Gicumbi FC.

Mu gisubizo FERWAFA yatanze ku mugoba, wa tariki ya 3 Mata, yavuze ko yasuzumanye ubwitonzi ubusabe bwayo n’ubwa Kiyovu Sports yasabye.

Iri Shyirahamwe ryanzuye ko ribaye riretse ibijyanye no kwandikisha uyyu mutoza Haringingo Francis.

FERWAFA yamenyesheje Rayon Sports ko umutoza Haringingo kuri ubu afitanye ikibazo cy’amasezerano n’ikijyanye n’imiyoborere n’Umuryango wa Kiyovu Sports.

Iki kibazo gifitanye isano no kuva kwe muri Association Kiyovu Sports ndetse ntikirahabwa umurongo.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryagaragaje ko rishingiye ku biri mu gika cya mbere n’icya kabiri bigize ingingo ya 28 mu mategeko ya FERWAFA agenga ibijyanye n’ihererekanya ry’abakinnyi, ridashobora gutanga ibyangombwa byo gutoza Haringingo Francis muri aka kanya.

Mu itangazo basohoye bandutse bagira bati “Itangwa ry’ibyangombwa ntirizaba kugeza igihe ikibazo kiri hagati y’umutoza Haringingo Francis na Association Kiyovu Sports kizakemukira mu buryo bukurikije amategeko.”

Igika cya mbere cy’iyi ngingo kivuga ko “amasezerano y’akazi hagati y’umutoza/umukinnyi n’ikipe cyangwa irerero ry’abato ryahawe ibyangombwa, ata agaciro iyo arangiye cyangwa asheshwe ku bwumvikane.”

Ni mu gihe igika cya kabiri kivuga ko “amasezerano y’akazi ntashobora guseswa n’uruhande rumwe [hatabayeho ubwumvikane], mu gihe cy’irushanwa.”

FERWAFA yasabye Rayon Sports na Kiyovu Sports, hamwe n’umutoza Haringingo Francis, gushaka uburyo impande zose zagirana ibiganiro bigamije gukemura ikibazo mu bwumvikane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *