AmakuruPolitiki

Amato 15 yanyuze mu muhora wa Hormuz mu masaha 24 ashize

Ibiro ntaramakuru bya Iran, Fars, byatangaje ko mu masaha 24 ashize amato 15 yanyuze mu muhora wa Hormuz abiherewe uburenganzira n’ubutegetsi bwa Iran.

Icyakora, byavuze ko ingano y’urujya n’uruza rw’amato igikiri hasi cyane, kuko iri hafi ku kigero cya 10% ugereranyije n’uko byari bimeze mbere y’uko intambara itangira.

Abategetsi batandukanye ba Iran, barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Abbas Araghchi, bakomeje kugaragaza ko uwo muhora utarafungwa burundu, ahubwo ko ibyemezo byafashwe bigira ingaruka gusa ku bihugu bifatwa nk’abanzi b’icyo gihugu.

Nk’urugero, Iran yatangaje ko Iraq itarebwa n’ayo mabwiriza, nk’uko byasobanuwe n’umuvugizi w’Ikicaro Gikuru cya Khatam al-Anbiya.

Hagati aho, hari bamwe mu bayobozi bakuru muri Iran bavuze ko hashobora gutangira gushyirwaho amafaranga ku mato yose aca muri uwo muhora.

Mu gihe cyatambutse, umwe mu bayobozi bo mu biro bya perezida wa Iran yatangaje ko umuhora wa Hormuz ushobora kongera gufungurwa neza ari uko igice cy’amafaranga azajya ava ku mato kiwukoresha kizifashishwa mu gusana ibyangijwe n’intambara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *