Ka manyinya gakomeje gutamaza Byiringiro Lague
Umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi na Police FC Byiringiro Lague biravugwa ko yongeye gutabwa muri yombi azira gutwara imodoka yanyoye ibisindisha.
Kuri iyi nshuro bivugwa ko yatawe muri yombi tariki ya 1 Mata 2026, nyuma yo kuva mu ikipe y’igihugu Amavubi yari mu mikino ya FIFA Series 2026.
Uyu mugabo ngo yafashwe saa munani z’ijoro ageze ku Ruyenzi bikaba inshuro ya 3 afungiwe iki cyaha mu mezi atatu n’iminsi 10.
Kugeza ubu imyitwarire ya Byiringiro Lague ikomeje kwibazwaho byinshi aho bamwe bibaza ikibazo yaba afite cyaba kimutera kwitwara uku nyamara atariko yahoze.
Byiringiro Lague ntiyabashije kwitabira umukino uheruka ikipe ye ya Police FC yatsinzwemo n’Amagaju FC ibitego 2:1 ku wa 4 Mata 2026.
Uyu mukinnyi yamenyekanye mu 2018 ubwo yari avuye mu Intare FC yerekeje muri APR FC ku myaka ye 18, abifashijwemo na Jimmy Mulisa wari umutoza mukuru w’ikipe y’Ingabo z’Igihugu byari nyuma yo kumubona muri Vision FC bakabanza kumunyuza mu Intare FC.
Mu 2019 kugeza 2023 ubwo yavaga muri APR FC, Byiringiro Lague umunsi ku munsi yagendaga atenguha abamwizeraga barimo uko muri iyo myaka ni bwo Lague utaranywaga inzoga yatangiye kuzinywa.
Icyo gihe ni bwo yagarutsweho cyane mu itangazamakuru mu nkuru zitari nziza, abo afitiye imyenda yanze kwishyura.
Nyuma yo gukora ubukwe na Kelia, Byiringiro Lague muri 2023 yagiye gukina muri Sweden mu ikipe ya Sandvikens IF.
Gusa byaje kurangira agarutse mu Rwanda maze muri Mutarama 2025 asinyira Police FC, icyo gihe yifuzwaga bikomeye na Rayon Sports.

