AmakuruPolitiki

Ubutumwa bw’Umunyamabanga Mukuru wa ONU ku “Kwibuka 32”

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN/ONU), Antonio Guterres, yagaragaje ko isi igomba gukura amasomo ku mahano yabayeho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igashyira imbere kurinda ubuzima bw’abariho ubu.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X ku Munsi Mpuzamahanga wo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Guterres yavuze ko uwo munsi ari umwanya wo kuzirikana abazize Jenoside no guha icyubahiro abayirokotse.

Yagize ati: “Twifatanyije n’imiryango yabuze aba bo, tunashimira ubutwari bw’abarokotse Jenoside”.

Yakomeje ashimangira ko isi idakwiye kongera gukora amahano nk’ayabaye mu mateka, ahubwo igomba guharanira ko nta handi habaho ibikorwa nk’ibyo, binyuze mu kurwanya imvugo z’urwango, amagambo akurura ubushyamirane n’ibishishikariza abantu gukora ibikorwa by’ihohoterwa.

Ubutumwa bwe buje bushimangira uruhare rwa buri wese mu kubaka isi irangwa n’amahoro, aho ubuzima bw’abantu burindwa kandi aho ivangura n’urwango bidahabwa umwanya.

U Rwanda hamwe n’Isi yose muri rusange bari kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye ubuzima bw’abarenga miliyoni mu nsanganyamatsiko igira iti: “Twibuke twiyubaka”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *