“Iran ishobora kurimburwa mu ijoro rimwe nitubahiriza ibyo yasabwe mbere y’igihe ntarengwa” – Trump
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yongeye gushyira igitutu kuri Iran ayiburira ko ashobora kuyisenya “mu ijoro rimwe” mu gihe yaba itageze ku masezerano mbere y’igihe ntarengwa yayihaye cyo kongera gufungura umuhora wa Hormuz, ufite akamaro kanini mu gutwara ingufu zikoreshwa ku isi.
Iryo tangazo rya Trump rigena ko ayo masezerano agomba kuba yamaze kugerwaho bitarenze saa mbili z’ijoro ku isaha y’i Washington DC kuri uyu wa Kabiri, bingana na saa munani z’ijoro zo ku wa Gatatu mu Rwanda no mu Burundi. Aya masezerano asabwa kuba arimo ingingo zirimo kwemerera ingufu kunyura mu bwisanzure mu karere k’Ikigobe cy’Abarabu.
Trump yabitangaje ari mu biro bya White House, aho yavuze ko hari bamwe mu bayobozi ba Iran bagaragaza ubushake bwo kuganira mu buryo bufite ukuri, nubwo kugeza ubu hataramenyekana neza niba ibyo biganiro bizatanga umusaruro.
Ku ruhande rwa Iran, yo ntiyemeye igitekerezo cy’agahenge k’igihe gito, ahubwo ishimangira ko igikenewe ari ihagarikwa ry’intambara burundu no gukurirwaho ibihano mpuzamahanga yayifatiwe.
Ibi Trump yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru yari kumwe n’abayobozi bakuru mu gisirikare cy’Amerika, barimo Jenerali Dan Caine uyobora inama y’abakuru b’ingabo, hamwe na Minisitiri w’Ingab, Pete Hegseth. Iki kiganiro cyabaye nyuma y’aho ingabo z’Amerika zibashije kurokora abapilote babiri b’indege y’intambara yo mu bwoko bwa F-15 yari yahanuriwe mu majyepfo ya Iran.

