Igisirikare cya Iran cyatanze umuburo uteye ubwoba nyuma y’amagambo ya Trump
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yongeye guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza amagambo akomeye yerekeye uko ibintu bishobora kugenda muri Iran.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Truth Social, Trump yavuze ko “igihugu cyose gishobora kuzima muri iri joro, ntikizongere kubaho ukundi,” agaragaza impungenge z’ibishobora kuba, nubwo yavuze ko atabyifuza.
Yongeyeho ko nubwo bishobora kuba ari byo bigiye kuba, impinduka z’ubutegetsi zuzuye (regime change) zishobora kuzazana abayobozi bashya “bafite ubwenge kurushaho kandi batarangwa n’ubukana,” ibintu ashobora gutuma habaho impinduka nziza zidasanzwe.
Trump yavuze ko iri joro rishobora kuba imwe mu bihe by’ingenzi mu mateka maremare kandi akomeye y’isi, ashimangira ko imyaka 47 y’ibyo yise “kwikanyiza, ruswa n’urupfu” ishobora kurangira.
Yasoje ubutumwa bwe yifuriza imigisha abaturage ba Iran, avuga ati: “Imana ihe umugisha abaturage bakomeye ba Iran”.
Ku rundi ruhande, umutwe w’ingabo zidasanzwe za Iran, uzwi nka Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC), watangaje ko ushobora gufata ingamba zikomeye mu gihe Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yaba irenze ku mirongo itagomba kurenga (red lines).
IRGC yaburiye ko igisubizo cya yo kitazagarukira mu karere, ahubwo gishobora kugera no mu bindi bice by’isi, ibintu byongera impungenge ku mutekano mpuzamahanga.
Aya magambo impande zombi zitangaje mu gihe hari ubwiyongere bw’umwuka mubi hagati ya Washington na Tehran, ibintu bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano w’akarere n’isi muri rusange.

