AmakuruImikinoSports

Amakipe ya Arsenal, PSG na Al Hilal SC yifatanyije n’u Rwanda mu #Kwibuka32

Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa na Al Hilal SC yo muri Sudani ariko ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, zifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni ubutumwa aya makipe yatanze mu gihe Abanyarwanda n’Isi batangiye Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Arsenal ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yagize iti “Uyu munsi turibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”

Ubu butumwa bwaherekejwe n’amashusho arimo abakinnyi bayo batatu ari bo Jurrien Timber na Ben White bakina mu bwugarizi n’umunyezamu wayo wa mbere, David Raya.

Banditse bagira bati “Kuri iyi nshuro ya 32 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, turunamira ababuze ubuzima tunifatanya n’Abanyarwanda. Kwibuka twiyubaka.”

Paris Saint-Germain na yo yifashishije abakinnyi bo mu ikipe y’abagore n’iy’abagabo, igenera ubutumwa bw’ihumure Abanyarwanda.

PSG Iti “Twifatanyije n’u Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, twunamira inzirakarengane zirenga miliyoni zambuwe ubuzima no kwifuriza gukomera abayirokotse.”

Abo bakinnyi barimo Marquinhos, Désiré Doué, Vitinha, Bradley Barcola na Khvicha Kvaratskhelia. Mu bagore ni Paulina Dudek, Mary Earps, Océane Nathalie Toussaint Dit Marseille na Baby Jordy Benera.

Ikipe ya Al Hilal SC yo muri Sudani ariko ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, yageneye Abanyarwanda ubutumwa bwo kwifatanya na bo mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yerekana ko ubuyobozi bwiza ari ishingiro ry’ubumwe n’ubwiyunge.

Muri iri tangazo ryashyizwe ku mbuga nkoranyambaga zayo, yavuze ko Chairman n’abandi bayobozi bagize Inama y’Ubutegetsi ya Al HIlal SC, bifatanyije na Leta y’u Rwanda n’Abanyarwanda igihe bibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yanditse igira iti “Twihanganishije imiryango yabuze ababo. U Rwanda rwigaragaje nk’intangarugero mu kubabarira, kwiyunga, no kwanga amacakubiri, ivangura rishingiye ku ruhu n’irishingiye ku idini, rwemera kongera kubaho.”

“Mu gihe twibuka aya mateka mabi, tunejejwe no kuba u Rwanda ari iguhugu cy’imibereho myiza mu mpande zose. Nshuti zacu z’u Rwanda, mukomze iyo ntambwe iva ku buyobozi bwiza mukomeze urugendo rwo kongera kubaho.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *