AmakuruPolitiki

Iran n’Amerika bemeranyije agahenge k’ibyumweru 2; menya ibisabwa

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yatangaje ko hashobora kubaho agahenge hagati y’igihugu cye na Iran, nyuma y’ibiganiro byabaye bigizwemo uruhare na Pakistan, mu gihe Iran yemera gufungura umuhora wa Hormuz ku ngendo z’amato.

Trump yavuze ko yemeye guhagarika ibitero by’igisirikare cy’Amerika kuri Iran mu gihe cy’ibyumweru bibiri, asobanura ko ako gahenge kazaba kagamije impande zombi.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, yakomeje agaragaza ko kwemera ako gahenge bizashingira ku kuba Iran yemeye burundu kandi nta mananiza gufungura uwo muhora w’ingenzi, ukanyuramo amato mu mutekano usesuye.

Ku ruhande rwa Iran, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Abbas Araghchi, yavuze ko igihugu cye cyiteguye guhagarika ibikorwa by’ubwirinzi mu gihe ibitero kuri Iran byaba bihagaze.

Yongeyeho ko muri icyo gihe cy’ibyumweru bibiri, uburyo bwo kunyura mu muhora wa Hormuz bushobora gukorwa neza kandi mu mutekano, hifashishijwe ubufatanye bw’ingabo za Iran n’ubushobozi bwa tekinike buhari.

Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif, na we yatangaje ko Iran n’Amerika bemeranyije ku gahenge gahita gatangira, kandi ko Pakistan izakira ibiganiro by’impande zombi ku wa Gatanu i Islamabad. Yavuze kandi ko ako gahenge kagamije no kugarura ituze mu bindi bice birimo na Libani.

Ku rundi ruhande, Israel yatangaje ko ishyigikiye icyo cyemezo cy’agahenge, ariko igaragaza ko itishimira ko Libani iri mu bigize ayo masezerano.

Iyi ntambara ihanganishije Amerika ifatanyije na Israel ku ruhande rumwe na Iran ku rundi, yatangiye ku wa 28 Gashyantare uyu mwaka.

Perezida Trump (GETTY IMAGES)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *