AmakuruInkuru NyamukuruPolitikiUbumenyi

#Kwibuka32: Ku nshuro ya mbere Amerika yavuye ku izima ikoresha inyito iboneye ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Nyuma y’imyaka myinshi Leta Zunze Ubumwe za Amerika zarinangiye zidakoresha imvugo iboneye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu mwaka zemeye kuva ku izima.

Mu myaka ishize iyo Amerika yajyaga kuvuga ku mvugo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yayitaga ko ari “Jenoside” gusa cyangwa se “Jenoside yo mu Rwanda” ariko ntihavugwe abayikorewe.

Mu nyandiko nyinshi za Amerika n’abayobozi bayo, ku bijyanye no kwibuka, bavugaga ko “bibuka Abatutsi, Abahutu n’Abatwa hamwe n’abandi” bishwe.

Ibi ubwabyo bihabanye n’ukuri, kuko mu 1994, abahigwaga bari Abatutsi, kandi 93,7% ni bo bishwe mu gihe cy’iminsi 100.

Ijanisha risigaye, ni abandi batahigwaga [batari Abatutsi] bishwe bazizwa ibitekerezo byabo nk’uko byagaragaye mu Ibarura rya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu 2004 ari na ryo ryaje kwemeza umubare nyakuri w’abishwe muri Jenoside, ko banganaga na 1.074.071.

Uyu mwaka Ubutumwa bwashyizwe hanze n’Ibiro bya Amerika bishinzwe Afurika mu Ishami rishinzwe Ububanyi n’Amahanga, bugaragaza ko Amerika yakoresheje inyito iboneye ya Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’imyaka myinshi iki gihugu cyarinangiye.

Ubu butumwa bugira buti “Mu gihe cyo Kwibuka, twunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi, tunazirikana amarorerwa ndengakamere yayiranze. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije n’u Rwanda mu bumwe n’ubwiyunge kandi zamaganye zivuye inyuma ipfobya no gutesha agaciro Jenoside.”

Ubutumwa bwashyizwe hanze n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika mu Biro bishinzwe Ububanyi n’Amahanga bya Amerika, Nick Checker.

Ubu butumwa bukomeza buvuga ko Amerika yibuka Abatutsi bagera kuri miliyoni hamwe n’Abahutu n’Abatwa n’abandi bishwe bazira kutavuga rumwe na leta yakoraga Jenoside.

Uyu muyobozi avuga ko we ubwe yasuye u Rwanda kandi hari byinshi yahabonye ku ukuri kwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Njye ubwanjye nasuye u Rwanda, mbona n’amaso yanjye ahantu Jenoside yabereye, i Nyamata n’i Ntarama, ahahoze hari za Kiliziya, aho ibihumbi by’Abatutsi biciwe bunyamaswa n’intagondwa.”

Yavuze ko yahagaze imbere ya altar zo muri izo Kiliziya, ashengurwa n’uburemere bw’ibyabaye.

Ati “Kuri altar aho igitambo gitagatifu cya misa gitangirwa, aho amaraso ya Yezu agaragarizwa nk’agakiza k’Isi, hahurijwe amaraso y’inzirakarengane muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yavuze ko kubona altar yahindutse ahantu hamenewe amaraso ya muntu, bigaragaza itandukaniro iri hagati ya Yezu Kirisitu n’ubushobozi bwa muntu bwo gukora muntu.Yavuze ko Jenoside itabaye ku bw’impanuka ahubwo ko yatewe n’ubushake bw’ubuyobozi bwariho.

Ati “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishyigikiye ubushake bw’u Rwanda mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge. Turamagana abahembera imvugo z’urwango mu guhembera amakimbirane n’inzangano aho gukoresha ijwi ryabo mu kwimakaza amahoro.”

Ku wa 23 Mutarama 2018 ni bwo Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yafashe umwanzuro ko buri tariki 7 Mata hazajya hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi, hahindurwa inyito yari isanzwe yavugaga ko ari “Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside yo mu 1994 mu Rwanda”.

Iyi nyito yari yarashyizweho n’umwanzuro wo ku wa 23 Ukuboza 2003, itangira gukoreshwa mu 2004.

U Rwanda rwagaragaje ko guhindura iyo nyito bikaba ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’ bigamije kugaragaza ukuri kw’ibyabaye no kwima urwaho abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bitwikira inyito ya Loni.

Ku nshuro ya mbere Amerika yavuye ku izima ikoresha inyito iboneye ya Jenoside yakorewe Abatutsi (Photo: Internet)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *