Ni iki cyatumye DRCongo yanga kwakira abasirikare bayo bafashwe na M23
Ukwezi kurashize Ihuriro AFC/M23 ritangaje ko rigiye kurekura abasirikare basaga 5 000 ba FARDC ryari ryarafashe mpiri mu rugamba rwo gufata umujyi wa Goma.
AFC/M23 yari yavuze ko aba basirikare izabashyikiriza Umuryango wa Croix-Rouge ngo na wo ukabashyikirize Guverinoma ya Congo.
Nubwo ibyo byatangajwe kugeza ubu ntakirakorwa kuko Leta ya Kinshasa yanze kubakira kubera kubashidikanyaho itekerezako yaba ari amayeri ya M23 ishaka kubinjirira.
Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, iravuga ko Umuryango Mpuzamahanga utabara imbabare wa Croix-Rouge wari watangaje ko witeguye gushyigikira iki gikorwa cyo gushyikiriza Congo bariya basirikare bayo.
Ihuriro AFC/M23 ryo ryatangaje ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwanze kwakira bariya basirikare babwo.
Bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, bashidikanya kuri bariya basirikare, bavuga ko ngo “yaba ari amayeri yo kwinjirirwa” kwa AFC/M23 ngo bibaza “impamvu hakomeje kubaho gutsimbarara” kw’iri Huriro risaba ko hakirwa bariya basirikare.
Amakuru ava muri Congo avuga ko umwe mu bayobozi ba hafi ba Félix Tshisekedi, yatangaje ko habayeho kwibaza ko “haba hari ikibyihishe inyuma”, mu gihe abandi bayobozi na bo bafite urwikekwe bavuga ko bariya bantu ari imfungwa z’intambara, kandi ko ari ikibazo kikiri ku meza y’ibiganiro bimaze amezi akabakaba atandatu.
RFI ivuga ko hasanzwe hari gahunda y’uburyo icyo gikorwa cyakorwamo, ariko ko nta ngengabihe yo kubishyira mu bikorwa irajya hanze.

