AmakuruPolitiki

Ibiganiro bya Kinshasa na M23 byimukiye i Burayi: Ese Ubusuwisi buzazana amahoro yananiranye?

Ibiganiro bigamije gushaka amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagati ya leta ya Kinshasa n’umutwe wa AFC/M23 biteganyijwe kongera gusubukurwa, aho ku nshuro ya mbere bizabera ku mugabane w’Uburayi nk’uko amakuru atandukanye abyemeza.

Amakuru atangazwa na Radio RFI agaragaza ko ibi biganiro, bikomeje gutegurwa na Qatar, bizabera mu gihugu cy’Ubusuwisi, bikazatangira ku wa Mbere tariki ya 13 Mata bikarangira ku wa Gatanu w’icyumweru kizakurikiraho.

Ku ruhande rwa AFC/M23, umuvugizi wa yo, Lawrence Kanyuka, ku wa Gatatu yatangaje ko indege zitagira abapilote (drones) z’ingabo za leta zagabye igitero mu gace ka Nyabiondo, kari muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, mu gihe gito mbere y’uko hatangira ibiganiro bishya bigamije amahoro byiswe inzira ya Doha.

Ikinyamakuru Africa Intelligence na cyo kivuga ko ibi biganiro bitagishobora gukomereza i Doha kubera umutekano muke uri mu burasirazuba bwo hagati, ahubwo bikaba byimurirwa i Genève mu Busuwisi, hashingiwe ku makuru cyakuye mu nzego za dipolomasi.

Hari n’ikigo cy’ubushakashatsi cya Center on International Cooperation cyo muri Kaminuza ya New York cyemeza ko ibi biganiro bizatangira mu cyumweru gitaha nk’uko byateganyijwe.

Nubwo impande zombi zimaze kumvikana kuri bimwe mu bigize amasezerano, nko guhagarika imirwano, ntibirashyirwa mu bikorwa kuko imirwano ikomeje kuvugwa mu bice bitandukanye bya Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo.

AFC/M23 ifatanyije n’umutwe wa Twirwaneho bashinja ingabo za leta kugaba ibitero by’indege mu bice bituwe n’abaturage, cyane cyane muri Minembwe no mu nkengero za ho, mu gihe igisirikare cya leta kitaragira icyo kibivugaho.

Ikindi kibazo gikomeje kwibazwa ni uko bamwe mu bayobozi ba M23 bashobora kugera i Burayi mu gihe inyandiko za bo z’inzira zateshejwe agaciro na leta ya Congo. Gusa amakuru avuga ko Qatar ishobora kubafasha mu bijyanye n’ingendo nk’uko byagenze mbere berekeza i Doha.

Mu mwaka ushize, Ubusuwisi bwagerageje guhuza u Rwanda na Congo mu rwego rwo gushaka igisubizo cy’amahoro, aho impande zombi zagiye zishinjanya gufasha imitwe irwanya buri ruhande, ariko bose bakabihakana.

Ibi biganiro bizabera i Burayi bizaba ari ubwa mbere intumwa za AFC/M23 na leta ya Congo zihuriye mu biganiro by’amaso ku maso kuri uyu mugabane, nyuma y’ibindi byabereye muri Angola no muri Qatar.

Sambu Sita Mambu uri ku ruhande rw’ibumoso, uhagarariye leta ya Kinshasa, na Benjamin Mbonimpa uri iburyo, uhagarariye umutwe wa M23, bagaragaye basuhuzanya bahana ibiganza nyuma yo kugera ku masezerano yo guhagarika imirwano, byabereye i Doha ku wa 7 Nyakanga 2025. (Ifoto: BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *