AmakuruPolitiki

Iran ibwira Amerika iti: “Hitamo amahoro cyangwa ukomeze intambara”

Mu kiganiro yahaye BBC, Minisitiri Wungirije w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yavuze ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zigomba gufata icyemezo gisobanutse: niba zishaka gukomeza inzira y’intambara cyangwa guhitamo amahoro.

Minisitiri Saeed Khatibzadeh yagaragaje ko ibyo byombi bidashoboka icyarimwe, ashimangira ko Amerika igomba guhitamo kimwe muri byo kuko bitajyana.

Yanenze cyane ibitero bikomeje kugabwa na Israel muri Libani, avuga ko ari ukwica amasezerano y’agahenge yari hagati y’Amerika na Iran.

Ku ruhande rwa Israel, igisirikare cya yo cyatangaje ko ibitero byagabwe mu ijoro ryabanje byibasiye ibikorwa-remezo by’umutwe wa Hezbollah wo muri Libani, ushyigikiwe na Iran.

Minisiteri y’Ubuzima ya Libani yo ivuga ko ibyo bitero byo ku wa Gatatu byahitanye abantu 203, abandi barenga 1,000 barakomereka, ibintu byateje kwamaganwa n’ibihugu byinshi ku isi.

Khatibzadeh yakomeje asaba ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati kubahiriza amasezerano y’agahenge, anasaba Amerika n’abafatanyabikorwa ba yo kubyitwaramo uko bikwiye.

Abajijwe niba Iran ishobora kuva mu biganiro mu gihe ibyo bitero byakomeza, yasubije ko icyo bashyize imbere ari ituze n’imibereho myiza y’akarere kose k’Uburasirazuba bwo Hagati.

Minisitiri wungirije ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Iran, Saeed Khatibzadeh, yagaragaje ko Amerika ikwiye no gusaba ibihugu by’inshuti zayo byo mu karere kubahiriza amasezerano y’agahenge. (Ifoto: BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *