AmakuruPolitiki

Melania Trump yamaganiye kure ibyo kuryamana na Jeffrey Epstein

Umugore wa Perezida Donald Trump, Melania Trump yatangaje ko nta mubano wihariye cyangwa ubucuti yigeze agirana na Jeffrey Epstein wakurikiranyweho ibyaha byo gucuruza abakobwa bakiri bato hagamijwe kubasambanya.

Ku itariki ya 9 Mata 2026, Melania Trump yatanze ijambo ritunguranye muri White House aho yahakanye mu buryo bukomeye umubano uwo ari wo wose yaba yarafitanye na Jeffrey Epstein cyangwa Ghislaine Maxwell.

Melania Trump w’imyaka 55 yavuze ko atigeze aryamana na Epstein ndetse atigeze amenya ko hari ibyaha Epstein yari ari gukora.

Yagize ati “Ibinyoma bimpuza na Jefrey Epstein bikwiye guhagarara none. Ntabwo ndi mu bahohotewe na Epstein.”

Yemeye ko we na Donald Trump bajyaga bitabira ibirori bimwe na Epstein ariko ngo “rimwe na rimwe,” bitewe n’uko bari abantu basangiye imibereho i New York n’i Palm Beach, ariko ngo bahuye mbere yo mu 2000.

Ku bijyanye n’ubutumwa bwa Email yo mu 2002 yandikiye Ghislaine Maxwell, yavuze ko bwari “ubutumwa busanzwe” kandi bwa gicuti, atari ikimenyetso cy’umubano ukomeye cyangwa wihariye.

Melania yahakanye ko atigeze na rimwe ajya mu ndege ya Epstein cyangwa ngo asure ikirwa bwite cy’uyu mugabo ari na ho bivugwa ko yacururizaga abo bakobwa bakiri bato.

Melania Trump yahakanye aya makuru mu gihe ku mbuga nkoranyambaga hari hashize iminsi akwirakwizwa amakuru avuga ko Epstein ari we wamuhuje na Donald Trump.

Yasabye Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika gushyiraho ibiganiro mpaka kugira ngo abakorewe ihohotera na Epstein babone uko bavuga inkuru zabobwabo ariko babanje kurahira ko bavuga ukuri.

Yavuze ko atari umutangabuhamya muri iyi dosiye ndetse izina rye ritigeze rigaragara mu birego biri mu nkiko, mu iperereza rya FBI cyangwa ahandi hose mu buryo bw’amatekegeko, bityo ko ibinyoma bikwirakwizwa bimwangiriza izina.

Donald Trump asa n’uwashatse uburyo bwose bushoboka yihunza dosiye ya Jeffrey Epstein ashaka ko idakomeza kuvugwa cyane ndetse amaze igihe agaruka ku ntambara bahanganyemo na Iran.

Trump wabaye inshuti cyane ya Epstein aherutse kuvuga ko umubano wabo warangiye mu myaka ya 2000.

Gusa nubwo avuga ibyo izina rye kimwe n’andi azina y’ibyamamare, abayobozi, abanyapolitiki n’abahanzi agaragara muri dosiye za Jeffrey Epstein, n’ubwo abenshi bahakana uruhare mu byaha uyu mugabo yakoze.

Melania yavuze ko ibimuhuza na Epstein ari “ibinyoma” bigamije kumusebya kandi ko bigomba guhagarara (Photo:Internet)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *