AmakuruUbuzima

Nubwo intambara yahagarara, ihungabana ry’abana ba Iran rizakomeza

Intambara ntikiri aho kuraswa gusa—ubu yimukiye mu mutwe we. Ijwi ry’urugi rukubiswe cyangwa ibikoresho biguye ku meza rihita rimutera ubwoba bukomeye, agasimbuka nk’uri mu kaga. N’iyo haba hari agahenge, ibyo byiyumvo ntibimuvamo.

Ali (si ryo zina rye nyakuri) w’imyaka 15, avuga ko mbere y’intambara nta kintu cyamuhangayikishije. Ariko ubu, n’urusaku ruto cyane rumutera ihungabana rikomeye mu mutwe. Asobanura ko umubiri we uhita witwara mu buryo bwo kwirinda, nk’uri mu bihe by’akaga.

Agira ati: “Urusaku rw’ibisasu biturika, ihungabana rituruka ku mbaraga za byo, ndetse n’indege z’intambara ziguruka hejuru y’umujyi—ibyo byose bishobora kugira ingaruka zikomeye cyane ku muntu”.

Nubwo ari muto, Ali yemera ko n’iyo imirwano yahagarara, ingaruka za yo zo mu mutwe zizakomeza. Ibi si ibye wenyine. Muri Iran, abarenga 20% by’abaturage ni abana bari munsi y’imyaka 14, bangana na miliyoni zirenga 20.

Abahanga mu mitekerereze bavuga ko ibyo aba bana banyuramo ari uguhorana ubwoba no guhora biteguye ikintu kibi, ibintu bishobora kuba intangiriro y’indwara y’ihungabana riterwa n’ibyakubayeho, izwi nka Post-traumatic stress disorder.

Umugore ari kumwe n’umwana we bitegereza ibyangiritse byatewe n’igitero cy’indege cyabereye i Tehran. (Ifoto: BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *