AmakuruUbuzima

Indwara idasobanutse imaze guhitana batanu: U Burundi bufatanyije na OMS mu iperereza

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryatangaje ko ririmo gukorana bya hafi n’inzego z’ubuzima mu Burundi mu gushakisha icyateye indwara itaramenyekana imaze guhitana abantu batanu, mu gihe abandi 35 bayanduye. Iyo ndwara yagaragaye muri komine ya Mpanda, mu ntara ya Bujumbura iri mu majyaruguru y’igihugu.

Nk’uko OMS ibivuga, ibizamini bya mbere byakorewe muri laboratwari byagaragaje ko iyo ndwara idafitanye isano n’indwara ziterwa na virusi zikomeye nka Ebola na Marburg.

Iyi ndwara yamenyekanye bwa mbere ku wa 31 Werurwe, aho yibasiye cyane abantu bo mu muryango umwe n’abagiye bahura na bo bya hafi.

Mu bimenyetso byayo harimo umuriro mwinshi, kuruka, impiswi, inkari zirimo amaraso, umunaniro ukabije ndetse n’ububabare bwo mu nda. Hari n’abagaragaje guhinduka umuhondo k’uruhu n’amaso, ndetse no kugabanuka kw’amaraso mu mubiri.

Minisitiri w’Ubuzima w’u Burundi, Lydwine Baradahana, yavuze ko nubwo ibisubizo by’ibizamini bya mbere bitanga icyizere ko atari zimwe mu ndwara zikomeye zizwi, iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane neza igitera iyi ndwara. Yongeyeho ko hashyizweho ingamba zikenewe zo kurinda abaturage no gukumira ko yakwirakwira.

OMS ivuga ko itsinda ry’inzobere zirimo izo mu kigo cy’u Burundi gishinzwe ibikorwa byihutirwa by’ubuzima rusange hamwe n’izo muri laboratwari nkuru y’igihugu ryoherejwe aho iyi ndwara yagaragaye, kugira ngo rifashe mu iperereza rikomeje.

Byongeye kandi, OMS iri gufasha Minisiteri y’Ubuzima mu bikorwa byo gukurikirana iyi ndwara, kwita ku barwayi, gukora ibizamini bya laboratwari, no gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira ubwandu. Yanatanze ubufasha mu kohereza ibipimo bimwe kugira ngo bisuzumwe byimbitse mu kigo cy’ubushakashatsi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

Komine ya Mpanda iyi ndwara yagaragayemo iherereye hafi y’umupaka uhuza u Burundi na DRC, ibintu OMS ivuga ko bishobora gutuma hakenerwa ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Ibikorwa byo guhangana n’iyi ndwara biyobowe na Minisiteri y’Ubuzima mu Burundi, ifatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye, hagamijwe guhuza imbaraga mu kuyikumira no kuyirwanya.

Minisitiri w’Ubuzima mu Burundi yavuze ko hafashwe ingamba zose zikenewe zo kurinda abaturage no gukumira ikwirakwira ry’iyo ndwara (ifoto yo mu bubiko). (Ifoto: BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *