Element yabaye imbarutso y’isubukurwa rya filime ‘Mugisha na Rusine’
Umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya, Mugisha Emmanuel uzwi cyane nka Clapton Kibonge yatangaje ko Producer Element ari we watumye afata umwanzuro wo kongera gusubukura filime ye yakunzwe na benshi “Mugisha na Rusine” aho ayikinana na Rukundo Patrick wamamaye nka Rusine.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Clapton yavuze ko we na Rusine bari bamaze igihe baganira ku buryo basubukura uyu mushinga wari umaze imyaka itari mike utagaragara ku isoko ry’imyidagaduro.
Ariko ngo ibyo byose byahindutse nyuma yo kumva amagambo ya Producer Element mu kiganiro “One on One”, aho Element yavuze ko ari umwe mu bafana bakomeye ba filime “Mugisha na Rusine”.
Clapton yagize ati “Element ni we wabaye imbarutso yo kongera gukora iyi filime. Yabivuze ubwo yari mu kiganiro One on One ko akunda cyane Mugisha na Rusine, bituma natwe tubona impamvu ikomeye yo kongera kubyutsa uyu mushinga.”
Yavuze ko nyuma yo kumva ayo magambo, yahise ahamagara Rusine bongera kwicara hamwe basubira mu bitekerezo by’iyi filime, bashyiraho uburyo bushya bwo kuyikora no kuyigeza ku bafana mu buryo burushijeho gutungana.
Clapton yavuze ko iyi filime nshya izajya isohoka kabiri mu cyumweru, kandi buri gice kizaba gifite insanganyamatsiko itandukanye, ishingiye ku buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda, ariko byose bigatangwa mu buryo bwo gusetsa no kwidagadura.
Ati “Tuzajya dukina ku ngingo zireba ubuzima bwa buri munsi, ariko mu buryo bwo gusetsa abantu no kubaha isomo. Ni inkingi twubakiraho nk’abanyarwenya.”
Igice cya mbere cy’iyi filime gishya, gikubiyemo n’abakinnyi basanzwe bakorana na Clapton barimo Ravanelly ndetse na Nyabitanga Nicole, kikazajya kigaragara kuri shene nshya itandukanye n’iyo bakoreshaga mbere.
Clapton avuga ko iyi filime bayifata nk’amahirwe mashya yo kongera guhuza abakunzi babo n’uruhererekane rw’inkuru zisesa urwenya, kandi akaba yizeye ko bizongera kuzamura isura y’imyidagaduro nyarwanda, cyane cyane muri urwo ruhande rwa filime.

Producer Element yateye ishyaka Clapton na Rusine bongera gusubukura filime yabo yakunzwe cyane

‘Mugisha na Rusine’ iragarutse mu isura nshya, ikazajya isohoka kabiri mu cyumweru nk’uko bivugwa na Clapton

Rusine agarutse muri filime ye na Clapton, asezeranya gusetsa no gutanga isomo ku buzima bwa buri munsi
Clapton Kibonge yavuze ko bari bamaze igihe batekereza gusubukura ‘Mugisha na Rusine’, ariko amagambo ya Producer Element abaha imbaraga zo kubikora
