AmakuruUbuzima

Uwarashe hafi ya White House yahise yicwa

Umusore wakekwagaho kugaba igitero cyo kurasa hafi ya White House muri Amerika yishwe nyuma yo kurasana n’abashinzwe umutekano ba Secret Service ku mugoroba wo ku wa Gatandatu w’ejo hashize.

Amakuru yatangajwe n’inzego z’umutekano ndetse n’ibitangazamakuru byo muri Amerika avuga ko uwo musore yitwa Nasire Best, yari afite imyaka 21 y’amavuko, akaba yari asanzwe azwi n’inzego z’umutekano ndetse yarigeze kugira ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe.

Ibi byabaye nyuma y’ukwezi kumwe gusa undi mugizi wa nabi arasiye mu birori bya White House Correspondents’ Dinner, ibintu byakajije umutekano hafi y’ibiro bya Perezida w’Amerika.

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha yo muri Washington, uwo musore yakuye imbunda mu gikapu yari afite maze atangira kurasa hafi ya White House, mu muhanda wa 17th Street na Pennsylvania Avenue.

Abashinzwe umutekano ba Secret Service bahise bamurasaho bamukomeretsa bikomeye mbere yo kujyanwa kwa muganga, aho yahise apfira. Hari kandi undi muntu wari uri aho wakomerekeye muri icyo gitero, nubwo ubuzima bwe butatangajwe mu buryo burambuye.

Perezida Donald Trump yari muri White House icyo gihe ariko Secret Service yatangaje ko nta muntu wari mu burinzi bwa Perezida wagize ikibazo.

Amakuru yatangajwe na CBS avuga ko Nasire Best yari yarigeze kugerageza kwinjira muri White House mu mwaka wa 2025, aza gufatwa n’abashinzwe umutekano mbere yo kujyanwa mu kigo cyita ku bafite ibibazo byo mu mutwe.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga Truth Social, Trump yashimiye Secret Service ku buryo bwihuse bakozemo akazi ko guhangana n’uwo warasaga. Yavuze ko uwo musore yari afite amateka y’urugomo ndetse ashobora kuba yari afite ubushake bwo kugirira nabi White House.

Nyuma y’amasasu yumvikanye hafi ya White House, abanyamakuru bari aho bahise birukanwa bajyanwa mu cyumba cy’itangazamakuru kugira ngo barindwe. Bamwe bavuga ko bumvise amasasu menshi aturuka mu mpande zitandukanye mbere y’uko Secret Service ibategeka guhita binjira imbere.

Abayobozi bakomeye muri Leta y’Amerika barimo John Thune na Mike Johnson bashimye uburyo Secret Service yahise itabara vuba kugira ngo irinde Perezida Trump ndetse n’abandi bari hafi y’aho igitero cyabereye.

Abantu bahunze igitero (Ifoto: BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *