Perezida Kagame yageze muri Qatar yakirwa bidasanzwe
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze mu Mujyi wa Doha muri Qatar aho ari kugirira uruzinduko rw’akazi kuva mugitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Gicurasi 2026.
Akigera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Doha, Umukuru w’Igihugu yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Mohammed bin Abdulaziz bin Saleh Al Khulaifi, mu rwego rugaragaza umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.
Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Qatar ruje rukomeza gushimangira ubufatanye bwihariye hagati y’u Rwanda na Qatar, cyane cyane mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, ubukerarugendo, ubucuruzi ndetse n’ishoramari.
Mu myaka yashize, Qatar yabaye umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye b’u Rwanda mu rwego rw’ishoramari. Sosiyete y’indege ya Qatar Airways yashoye imari ikomeye mu Rwanda binyuze mu kugura imigabane muri sosiyete RwandAir ndetse no kugira uruhare mu mushinga wo kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera.
Uretse ibyo, Qatar inafite inyungu mu rwego rw’ubukerarugendo no guteza imbere ibikorwa remezo, ibintu byatumye umubano hagati y’ibihugu byombi urushaho gukomera uko imyaka igenda ishira.

