Mbere y’ubukwe bwe, Da Rest yahuje imbaraga na Nel Ngabo mu ndirimbo yamugejeje muri Kina Music
Umuhanzi Ishimwe Prince uzwi mu muziki nka Da Rest, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “La Vida Roca” yakoranye na Nel Ngabo, mu gihe yitegura ubukwe n’umukunzi we Iradukunda A. Souvenir.
Nk’uko bigaragara kuri “Invitation” y’ubukwe bwe, Da Rest azasezerana na Souvenir tariki 7 Ukuboza 2025, mu birori bizabera kuri Golden Garden ku i Rebero. Aha hazabera ibice byose by’ubukwe birimo gusaba, gukwa no kwakira abashyitsi, byose bikabera hamwe.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Da Rest yavuze ko iyi ndirimbo nshya ari yo ya mbere isohotse kuri Album ye nshya yise “Souvenir”, ashimira cyane abantu bose bagize uruhare mu itunganywa ryayo ndetse n’abamufashije mu kuyimenyekanisha.
Yavuze ko gukorana na Nel Ngabo byatumye yisanga mu muryango wa Kina Music, kuko yahoze yifuza gukorana nabo. Yagize ati “Ni ‘Video’ ya mbere kuri Album Souvenir 53, abantu bamaze iminsi banyishyuza.
Ndashimira buri wese wagize uruhare muri iyi ndirimbo, ndetse n’ibitangazamakuru byamfashije kuyimenyekanisha. Gukorana na Kina Music ni inzozi nahoranye, kandi ndashimira icyizere bakomeje kungirira.”
Da Rest yashimye cyane mugenzi we Nel Ngabo bakoranye iyi ndirimbo, avuga ko ari umwe mu bantu bamufashije cyane mu rugendo rw’iyi Album.
Ati: “Ni umugisha ukomeye gukorana na Nel Ngabo. Uretse iyi ndirimbo twakoranye, ni n’umuntu wagize uruhare runini mu mushinga wanjye wa Album. Ni umuvandimwe nkunda cyane kandi nishimira gukorana na we. Ndasaba Abanyarwanda gushyigikira iyi ndirimbo no kuntera inkunga muri uru rugendo rwanjye.”
Indirimbo “La Vida Roca” yanditswe na Da Rest afatanyije na Nel Ngabo, ikaba iri mu ndirimbo ziri kuri Album ‘Souvenir’ igizwe n’ibihangano byibanda ku rukundo, ubuzima n’inzozi zo kubaka ejo hazaza.
Album ya Da Rest iriho indirimbo 15 zinyuranye zirimo: Holy Mama, Pretty, La vida Loca, Jolie, Amarira, Celebration, Wedding Day, Super Woman, Marry Me, Umusazi, Sondela, Vitamin, Amakosa, Reka Ngukunde ndetse na Souvenir.
Iriho injyana zitandukanye zirimo RnB, Kompa, Afrobeat na Zouk, yifashishijemo abatunganya umuziki nka Popiyeeeh, Ayooo Rush, Evydecks, Flyest, Booster na Bob Pro.
Da Rest yatangiye kumenyekana ubwo yari mu itsinda Juda Muzik ari kumwe na Junior, ariko baje gutandukana mu 2023, buri wese akomeza urugendo rwe ku giti cye.

Nel Ngabo wagize uruhare rukomeye mu ndirimbo “La Vida Roca” ndetse no mu itegurwa rya Album “Souvenir” ya Da Rest
Umva indirimbo yabo unyuze hano
