ImyidagaduroShowbiz

Hagiye gusohoka Album ya nyuma ya Bizimungu Dieudonné wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Kompanyi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitwa Mississippi Records yatangaje ko igiye gusohora Album y’umuhanzi Bizimungu Dieudonné, umwe mu baririmbyi b’Abanyarwanda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi album yiswe “Inzovu y’imirindi” izasohoka tariki ya 14 Ugushyingo 2025, ikazaba ari uburyo bwo gusubiza amaso inyuma ku buhanga n’ubutumwa by’uyu muhanzi wasize akoreye igihugu umurage w’indirimbo zifite agaciro gakomeye mu mateka y’umuziki nyarwanda.

Mississippi Records ivuga ko Bizimungu Dieudonné, umugore we Uwimbabazi Agnès n’itsinda ry’abaririmbyi bo mu muryango n’inshuti zabo, mu mpera z’imyaka ya 1980 bakoze ‘Cassette (Soma Kasete) yari irimo indirimbo zidasanzwe zigaragaza ubuhanga bwo guhuza imiririmbire ya Kinyarwanda n’amajwi ya gitari n’inanga z’umuriri. Zari indirimbo zirata u Rwanda, umuco n’imirimo myiza y’Abanyarwanda, zikanakangurira abantu kubana mu mahoro no kwirinda amacakubiri.

Iyi kompanyi yavuze ko muri izo ndirimbo harimo Ibango ry’ibanga, Urujeje rw’imisozi igihumbi, Ryangombe, Tabara ryangombe, Munini yaje n’izindi, aho ijwi rya Uwimbabazi Agnes ryumvikana mu nyikirizo z’izo ndirimbo zose.

Mu butumwa bwanditswe na Mississippi Records, bagaragaje ko izo ndirimbo zari zifite amagambo asaba ubumwe n’urukundo mu Banyarwanda.

Umuhanga mu by’umuziki Matthew Lavoie ni we wabonye bwa mbere kopi y’izo ndirimbo mu 2018, atangira ubushakashatsi bwo kumenya icyabaye kuri Bizimungu, umugore we n’abacuranzi be.

Nyuma, umunyamakuru wa Voice of America, Jackson Mvunganyi, yabashije kubona umukobwa wa Bizimungu witwa Noella, wari ufite imyaka umunani gusa ubwo ababyeyi be bicwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Noella, ubu uba i Kigali, yafashe iya mbere mu gusigasira umurage w’ababyeyi be, atahura ‘CD‘ yari ikubiyemo amajwi y’izo ndirimbo zari zaranditswe n’abahanzi bo mu itsinda rya se.

Izo ndirimbo zaje gusubizwa ubuziranenge muri ‘Osiris Studios’ muri Amerika, aho zizasohorwa mu buryo bugezweho, zihawe amajwi mashya ariko zigasigasirwa umwimerere wazo.

Bizimungu yasize umurage mu ndirimbo ze

Nk’uko bivugwa na Murindahabi Joseph, wari mukuru wa Bizimungu kwa se wabo, Bizimungu yari umuntu ukunda cyane igihugu n’umuco nyarwanda.

Yabaye umwarimu mbere yo kwinjira mu muziki, yitabira amarushanwa y’umuco muri Centre Culturel Franco-Rwandais aho yagaragaye nk’umuhanzi w’umwimerere.

Murindahabi avuga ko indirimbo ‘Urujeje rw’imisozi igihumbi’ Bizimungu yayihimbye ashaka kugaragaza ubwiza bw’u Rwanda, aho yakusanyije amazina y’udusozi twinshi tw’igihugu ayahuriza mu ndirimbo imwe ndende irata u Rwanda.

Muri Kanama 2021, Murindahabi yabwiye KT ati: “Bizimungu yakundaga u Rwanda agakunda umuco nyarwanda. Icyo gihe yatugabanyije mu matsinda ngo dukusanye amazina y’udusozi, maze abyandikamo indirimbo ishimangira ubwiza bw’igihugu cye.”

Indirimbo ‘Ryangombe’ nayo ifatwa nk’iyari igamije gukebura Abanyarwanda batangiye kureka umuco wabo, mu gihe ‘Akanyange’, ari indirimbo yahimbye nyuma, yari iy’urukundo n’urugwiro yatuye umwana we w’umukobwa.

Murindahabi avuga ko yifuza ko abahanzi b’iki gihe basubiramo indirimbo za Bizimungu kugira ngo ubutumwa bwe bukomeze buzahure umuco n’agaciro k’Igihugu.

Ati: “Uwifuza kuzisubiramo umuryango wamuha rugari. Bizimungu yasize asize ubutumwa bw’urukundo n’ubumwe. Ni ngombwa ko abahanzi babyiruka babigiraho.”

Album “Inzovu y’imirindi” niyo yonyine izasohoka ku rwego mpuzamahanga mu majwi asukuye y’uyu muhanzi n’umugore we, ikaba izatuma amajwi yabo yongera kumvikana nyuma y’imyaka irenga 31, ariko indirimbo zabo zigakomeza kubaho nk’umurage w’umuco n’ubutumwa bw’amahoro.

Mississippi Records yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko igiye gusohora album ‘Inzovu y’imirindi’ ya Bizimungu Dieudonné, umuhanzi wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994